Rayon Sports na Jorge Paixao baritana ba mwana ku gihe ntarengwa cyo kwishyurwa

Umutoza Jorge Paixao watoje Rayon Sports avuga ko iyi kipe izongera gufatirwa ibihano mu gihe yarenza tariki 14 Gashyantare 2023 itamwishyuye ariko yo ikavuga ko mu bujurire yatanze yahawe iminsi 45 kugira ngo hasohoke imyanzuro.

Mu kiganiro yahaye Kigali Today, Jorge Paixao avuga nyuma yuko iyi kipe yajuriye ku kibazo cye ariko igatsindwa n’ubundi ahubwo ikishyura uwari umutoza umwungirije Daniel Faria kuko ku isoko ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2023 itari bwemererwe kwandikisha abakinnyi bashya gusa ko nirenza tariki 14 Gashyantare izongera guhanwa.

Ati"Rayon Sports yaratsinzwe muri FIFA hanyuma ijurira muri TAS(Urukiko rwa Siporo) nabwo iratsindwa kubyo igomba kwishyura. Bamaze kwishyura Faria kuko bari barahagarikiwe kwandikisha abakinnyi ariko ubu nitanyishyura bitarenze tariki 14 Gashyantare,izongera ifungirwe."

Jorge Paixao akomeje kurega Rayon Sports
Jorge Paixao akomeje kurega Rayon Sports

Umunyamabanga wa Rayon Sports Patrick Namenye we yabwiye Kigali Today ko babonye ibyo Jorge Paixo yifuza bitajyanye n’amasezerano bityo bajuririra muri FIFA ari nawo mwanzuro bagitegereje.

Ati”Ibyo ikipe yamugombaga twagombaga kubimuha ariko we agiye ahitamo kubisaba anyuze muri FIFA nubwo twe twabinaga atari ngombwa ko bagerayo ariko yagiyeyo nayo iratumenyesha ko twarezwe. Hari ibyo yaregeye muri FIFA twabonye bihabanye n’amasezerano ye ari nayo mpamvu twajuriye.Hari igihe kigenwa n’amategeko ubu dutegereje umwanzuro wa nyuma CAS.”

Umunyamabanga wa Rayon Sports yakomeje avuga ko ibyi tariki 14 Gashyantare 2023 umutoza avuga ko nirenga atari yishyurwa ikipe izongera gufungirwa isoko ry’abakinnyi batabizi kuko kugeza ubu bahamwe iminsi 45.

Ati”Twahawe iminsi 45, ni yo dutegereje hashize iminsi umunani ubwo nyuma yayo ni bwo hazasohoka umwanzuro. Iby’itariki 14 Gashyantare 2023 avuga ntabwo mbizi ashobora kuba afite icyo ashingiyeho abivuga ,we ni yo yemeza ariko twe turindiriye umwanzuro uzasohoka nyuma y’iminsi 45.”

Umutoza Jorge Paixao yatoje ikipe ya Rayon Sports hagati y’ukwezi kwa Gashyantare na Kamena 2022 akaba ayishyuza imishahara y’amezi itamuhembye nubwo iyi kipe yo ivuga ko mu mezi atatu ya mbere yagombaga kwishyurwa nuwari wamuzanye ibintu bitemewe mu mategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Isi (FIFA) hanyuma yo ikazamwishyura mu mezi yari asigaye ivuga ko yo yayishyuwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka