Rayon Sports na Gicumbi zamwenyuye, Amagaju na Pepiniere biranga

Imikino y’umunsi wa 25 ya Shampiona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru isize Rayon, As Kigali na Gicumbi zibonye amanota atatu

Uko imwe mu mikino y’umunsi wa 25 yagenze

Rayon yiyunze n’abafana, Kone atuma bongera kumutekerezaho

Mu mukino wari utegerejwe n’abantu benshi, wahuje amakipe yari afite icyo ahatanira buri umwe ku giti cye, gusa waje kurangira ikipe ya Rayon Sports ishimishije abafana bayo bari benshi cyane I Musanze, maze itsida igitego kimwe cyatsinzwe na Tidiane Kone ku mupira yari ahawe na Nshuti Dominique Savio.

Tidiane Kone yishimira igitego i Musanze
Tidiane Kone yishimira igitego i Musanze

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiona n’amanota 58, aho irusha APR Fc ya kabiri amanota 8, iyi APR Fc ikaba itegereje umukino igomba kuri iki cyumweru na Police Fc.

Gicumbi akuka kagarutse, abafana bongera kumwenyura

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Gicumbi, ikipe y’Amagaju ntiyahiriwe n’urugendo, aho yaje gutsindwa igitego hakiri kare ku munota wa 19 gitsinzwe na Harerimana Obed, kuri koruneri yari itewe na Muhumure Omar uzwi ku izina rya Figo.

Nyuma yo gutakaza uyu mukino, umutoza w’Amagaju Nduwumana Pablo yatangaje ko nta gitutu kimuriho cyo kuba yasubira mu cyiciro cya kabiri, ko ahubwo ikiri kumugora ari ukuza mu makipe 8 ya mbere, mu gihe Okoko wa Gicumbi we avuga ko azakomeza guhatana kugera ku munsi wa nyuma

Pepiniere yatsinzwe na As Kigali,amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere arayoyoka

Ikipe ya As Kigali yatsinze iya Pepiniere ibitego 2-1 bituma amahirwe Pepiniere yari ifite yo kuguma mu cyiciro cya mbere arushaho Kuba make, mu umukino wabereye kuri Stade ya Kigali aho ku munota wa 5 gusa Cyubahiro Janvier wa As Kigali yabonaga igitego cya mbere kikaza kwishyurwa na Habamahoro Vincent wa Pepiniere ku munota wa 7 w’igice cya mbere.

Igice cya mbere kiri hafi kurangira ku munota wa 43 Cyubahiro yongeye gutsinda igitego cya 2, maze Igice cya mbere kirangira ari 2-1 ari nako umukino warangiye kuko nta cyahindutse mu gice cya 2.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino umutoza wa Pepiniere yabwiye itangazamakuru ko nawe noneho abona amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere ari make ariko aniyemeza ko agomba gutsinda imikino isigaye uko ari 5 kugirango acungane n’amakipe amuri imbere mu gihe yo yaba yatakaje imikino yayo.

Urugamba rwo gusubira mu cyiciro cya kabiri rurakomeye, uko bihagaze:

10. Sunrise 27 (Imikino 24)
11. Mukura 26 (Imikino 23)
12. Amagaju 26 (Imikino 25)
13. Kiyovu 22 (Imikino 24)
14.Gicumbi 21 (Imikino 24)
15.Marines 20 (Imikino 24)
16. Pepiniere 12 (Imikino 25)

Uko imikino yagenze kuri uyu wa Gatandatu taliki 29/04/2017

AS Kigali 2-1 Pepiniere Fc
Gicumbi Fc 1-0 Amagaju Fc
Espoir Fc 0-0 Etincelles Fc
Musanze Fc 0-1 Rayon Sports

Imikino iteganyijwe kuri iki cyumweru taliki 30/04/2017

Mukura VS vs Bugesera Fc (Stade Huye, 15:30)
Sunrise Fc vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15:30)
Police Fc vs APR Fc (Kicukiro, 15:30)
Kirehe Fc vs Marines Fc (Kirehe, 15:30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka