Rayon Sports na Gasogi zatakaje, AS Kigali na Police zibona atatu (AMAFOTO)

Ku munsi wa gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere yakinwe kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yatakarije i Rusizi, mu gihe AS Kigali na Police FC zabone amanota atatu

I Nyamirambo, Muhadjili yafashije Police kubona amanota atatu

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police Fc yari yakiriye Marines Fc, umukino urangira Police Fc iwutsinze ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 29 w’igice cya mbere.

Hakizimana Muhadjili watsinze igitego cya Police FC
Hakizimana Muhadjili watsinze igitego cya Police FC

Rusizi, Rayon Sports yongeye gutsikira

Ku kibuga cya Rusizi aho Rayon Sports idakunze gukura amanota atatu, yaje kuhanganyiriza na Espoir yaho ibitego 2-2.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyatsinzwe na Essomba Willy Onana, ESPOIR iza gutsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Fred Muhozi ku munota wa 23 n’uwa 47.

Onana watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere
Onana watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere

Rayon Sports yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 54 gitsinzwe na Niyigena Clément, ESPOIR iza kurata penaliti ku munota wa 84.

I Rubavu, Kiyovu yabonye amanota atatu

Kuri Stade Umuganda ku kibuga Etincelles yakiriraho, mu gihe iyi kipe itarabasha gutsinda umukino n’umwe, Kiyovu Sports yayihatsindiye ibitego 2-0, byatsinzwe na Bigirimana Abeddy ndetse na Ngendahimana Eric.

AS Kigali yatsinze Gicumbi ibitego 2-1 i Gicumbi

Ikipe yasanze Gicumbi iwayo iyihatsindira ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Niyibizi Ramadhan na Sugira Ernest ku ruhande rwa AS Kigali, mu gihe Gicumbi yatsindiwe na Iradukunda Axel.

Mu yindi mikino, Etoile de l’Estku kibuga cyayo yabonye amanota itsinze Gasogi United igitego 1-0, naho Bugesera na Rutsiro zinganya 0-0 mu mukino wabereye i Nyamata kuri Stade ya Bugesera.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze

Gicumbi FC 1-2 AS KIGALI
Etincelles 0-2 KIYOVU SPORTS
ESPOIR FC 2-2 RAYON SPORTS
Etoile 1-0 Gasogi United
Bugesera 0-0 Rutsiro FC
Police FC 1-0 Marines FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imikino n’ ngobwa

Musabe alex yanditse ku itariki ya: 5-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka