Rayon Sports na Etoile de l’Est zagabanye amanota, Etincelles itsinda Espoir FC

Kuri iki Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022, nibwo hasozwaga imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho mu mikino itatu yakinwe ikipe ya Etincelles ariyo yonyine yabonye amanota atatu imbumbe, mu gihe andi makipe arimo Rayon Sports yagabanye amanota.

Ikipe ya Rayon Sports urugendo rwo kujya i Ngoma ntabwo rwayihiriye, kuko yananiwe gutsinda Etoile de l’Est mu mukino yakiriwemo kuri stade ya Ngoma mu Karere ka Ngoma, amakipe yombi akanganya igitego 1-1. Muri uwo mukino, Rayon Sports yabonye bumwe mu buryo butayiviriyemo umusaruro ngo ibone amanota atatu, gusa ku munota wa 46 igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, biturutse ku ishoti ryari ritewe na Ishimwe Kevin wari winjiye mu kibuga asimbura.

Umupira umuzamu Musoni Theophile yahise awushyira muri koruneri, yahererekanyijwe na Iranzi Jean Claude na Nizigiyimana Karim wakase umupira mu rubuga rw’amahina imbere y’izamu rya Etoile de l’Est, ariko ugarukira Iranzi Jean Claude wawusubijemo maze ugera kwa Mael Dindjeke watsinze igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yari yaraririye.

Rayon Sports ku munota wa 70 yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Nizigiyina Karim nyuma yo guhabwa umupira na Nishimwe Blaise, maze akinjira mu rubuga rw’amahina ariko agakorerwa ikosa na Twagizimana Fabrice, penaliti yinjizwa na Muhire Kevin. Icyo gitego ariko cyishyuwe mu minota itanu y’inyongera na Nwosu Samuel, nyuma y’umupira abasore ba Etoile de l’Est bahinduye imbere y’izamu rya Rayon Sports, ugakurwaho n’umutwe na myugariro Ndizeye Samuel ariko ugasanga Nwosu Samuel wateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports.

Umuzamu Hakizinana Adolphe yawukuyemo ariko ubura myugariro wa Rayon Sports uwukura imbere y’izamu, Nwosu Samuel arongera awusubiza mu izamu abonera Etoile de l’Est igitego cyo kwishyura, Rayon Sports ibona inota rimwe riyigumisha ku mwanya wa kane, n’amanota 34 nyuma y’imikino 20 imaze gukina.

Police FC kuri stade ya Kigali yakiriye As Kigali, maze ku munota wa 38 ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, Danny Usengimana abonera Police FC igitego cya mbere cyarangije n’igice cya mbere Police ifite igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya As Kigali yishyuye igitego yari yatsinzwe binyuze kuri penaliti, yaturutse ku ikosa myugariro wa Police FC Sibomana Abouba yakoreye Niyibizi Ramadhan ku munota wa 47, maze yinjizwa neza na Shaban Hussen Tshabalala watsindaga igitego cye cya 11 muri shampiyona.

Amakipe yombi umukino warangiye anganyije 1-1, byatumye Police FC iguma ku mwanya wa 7 n’amanota 30, mu gihe As Kigali nayo yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 32.

Ikipe ya Etincelles yatsinze umukino wa gatatu (3), mu mikino itanu (5) iheruka gukina nyuma yo gutsindira Espoir kuri stade Umuganda ibitego 2-0, byatsinzwe na Usabimana Oliver ku munota wa munani mu gihe Nshimiyimana Abdou yatsinze penaliti yavuyemo igitego cya kabiri ku munota wa 70, bishyira ikipe ya Etincelles ku mwanya wa 11 n’amanota 21.

Imikino umunani y’umunsi wa 20 wa shampiyona, yabonetsemo ibitego 16 bingana n’impuzandengo y’ibitego 2 ku mukino umwe, ikaba isize APR FC iyoboye urutonde n’amanota 44 inganya na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri, ariko ikayirusha ibitego izigamye kuko ifite 18 mu gihe Kiyovu Sports izigamye 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka