Rayon Sports na APR zirasubira mu kibuga guhatanira igikombe cy’Intwari

Imikino y’igikombe cy’Intwari irakomeza kuri uyu wa kabiri hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri aho amakipe abiri y’amakeba, APR na Rayon Sports, ari busubire mu kibuga arwanira amanota atatu mbere y’umukino karundura uzayahuza ku wa gatanu tariki 01 Gashyantare 2019.

Rutahizamu Michael Sarpong ni we watsindiye Rayon Sports mu mukino uheruka kubahiza na AS Kigali
Rutahizamu Michael Sarpong ni we watsindiye Rayon Sports mu mukino uheruka kubahiza na AS Kigali

Ku mukino wa mbere muri iki gikombe aya makipe yitwaye mu buryo butandukanye aho APR yatangiye itsindwa na AS Kigali igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim mu gihe Rayon Sports yatangiranye imbaraga itsinda Etincelles 2-0 byatsinzwe na Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Nyuma yo gutakaza umukino wa mbere, APR ifite irasabwa kudakora ikosa ryo gutakaza umukino uyihuza na Etincelles saa cyenda n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino urakurikirwa n’umukino wa Rayon Sports na AS Kigali saa kumi n’ebyiri aho Rayon Sports iza kuba ishaka intsinzi ya kabiri mu mikino ibiri kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kwisubiza iki gikombe yegukanye umwaka ushize.

Aya makipe kandi arakina yitegura umukino w’ishiraniro uzayahuza ku wa gatanu saa kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro i Remera. Umwaka ushize ku mukino nk’uyu, APR yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ariko igikombe gitwarwa na Rayon Sports yari yarushije APR gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije amanota ane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka