Rayon Sports na APR ziracakirana mu mpera z’ukwa kabiri kuri gahunda nshya ya Shampiona

Gahunda ya Shampiona y’u Rwanda yongeye guhindurwa, nyuma y’aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itabashije gukomeza mu marushanwa ya CHAN

Ikipe ya Rayon Sports ni yo iza gusubukura imikino ya Shampiona, aho itangira ikina Musanze umukino w’ikirarane w’umunsi wa munani wa Shampiona, aho Rayon Sports izaba yakiriye ikipe ya Musanze.

Undi mukino uba utegerejwe n’abantu benshi ni umukino uhuza abakeba ari bo APR na Rayon Sports, aho uyu mukino wagiye wimurwa kenshi ugomba kuzaba tariki 25/02/2018, ukazabera kuri Stade Amahoro.

APR izaba yakiriwe na Rayon Sports kuri Stade Amahoro
APR izaba yakiriwe na Rayon Sports kuri Stade Amahoro
Ni umukino uzaba witezweho kongera guhangana hagati ya Ismaila Diarra na Rugwiro Herve
Ni umukino uzaba witezweho kongera guhangana hagati ya Ismaila Diarra na Rugwiro Herve

Aya ni amwe mu matariki imwe mu mikino ikomeye izabera kugera muri Werurwe

Tariki 14/02/2018: Rayon Sports vs Musanze (Ikirarane)
Tariki 17/02/2018: Marines vs Police
Tariki 25/02/2018: Rayon Sports vs APR Fc
Tariki 27/02/2018: Police vs As Kigali
Tariki 02/03/2018: Kiyovu vs Police
Tariki 03/03/2018: As Kigali vs Mukura
Tariki 06/03/2018: Mukura vs Kiyovu
Tariki 08/03/2018: Sunrise vs Rayon
Tariki 31/03/2018: AS Kigali vs Rayon Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rayonsport 2-0 Apr. Muzabibona neza ko Gikundiro yacu ikomeje gushinangira ko ikomeye!

mukunzi yanditse ku itariki ya: 29-01-2018  →  Musubize

Dore APR ngobarayihana 1KURI2byagikundiro

Ahumed uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Nimurebe’ngobirajyoha.Diyara,nanarurwiro.Nibitegobibiri ;byareyo.Aperikimwe

nkurunziza,floduard yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka