Rayon Sports na APR FC zirifuza Nkundimana Fabio wa Musanze FC

Mu gihe bivugwa ko Rayon Sports yaba yaguze Nkundimana Fabio ukinira ikipe ya Musanze FC, muri iyi kipe baravuga ko batari bumvikana ku mafaranga agomba gutangwa kuri uwo musore ukina hagati mu kibuga, ariko unifuzwa n’ikipe ya APR FC.

Nkundimana Fabio
Nkundimana Fabio

Mu kiganiro yahaye Kigali Today, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC ushinzwe n’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri iyo kipe, Rwabukamba JMV, yemeje ko ikipe ya Rayon Sports yifuza Nkundimana Fabio ariko ko kugeza ubu amakipe atari kumvikana ku giciro.

Yagize ati “Turategereje ngo Rayon Sports iduhe amafaranga, ntabwo yari yayatanga, barimo gutanga miliyoni 10 Frw turigushaka 15Frw”.

Ntabwo ari Rayon Sports gusa irimo kugaragaraza ubushake bwo kuba yakwegukana Nkundimana Fabio w’imyaka 20 y’amavuko, kuko amakuru Kigali Today ifite ni uko ikipe ya APR FC nayo yifuje uyu musore, ndetse ikageza n’ikifuzo cyayo mu ikipe ya Musanze FC, ariko kugeza ubu nta biganiro byari byabaho ku mugaragaro.

Mu mwaka wa 2019 nibwo Nduwimana Fabio yasinyiye ikipe ya Musanze FC amasezerano y’imyaka itanu, aho kuri ubu agisigaje imyaka ibiri akinira iyo kipe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka