Rayon Sports na APR FC ziguye miswi imbere y’abafana amagana (AMAFOTO)

Mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports inganyije ubusa ku busa na APR FC imbere y’abafana bari buzuye Stade ya Kigali i Nyamirambo

Wari umukino wari witezwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru, aho bitari bisanzwe ko aya makipe yombi ahurira ahandi hatari ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro.

Mu minota ya mbere y’umukino Rayon Sports yashoboraga kubona igitego aho Onana yamburaga umupira Mugisha Bonheur, awuhereje Muhire Kevin awutera hejuru y’izamu.

Nyuma y’iminota mike, Léandre Onana wari wagoye ba myugariro ba APR FC yaje kuvunika ava mu kibuga asimburwa na Kwizera Pierrot, aho byahise bigaragara ko umuvuduko wa Rayon Sports wahise usubira hasi.

Ni umukino warimo ishyaka ryinshi
Ni umukino warimo ishyaka ryinshi

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugerageza uburyo bwo gutsinda igitego bwakozwe na Maël Dindjeke na Niyigena Clément wahushije umupira wari uvuye muri koruneri.

Mu gice cya mbere cy’umukino, ikipe ya APR FC amahirwe yabonye ya Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert ariko atari akomeye.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR FC ni yo yabanje gukora impinduka aho yinjije Kwitonda Alain Bacca asimbura Ishimwe Anicet, Mugunga Yves asimbura Bizimana Yannick, mu gihe Rayon Sports yo yakuyemo Nizigiyimana Kharim Mackenzie ikinjiza Sekamana Maxime.

Muhire Kevin yabonye uburyo bwo gutsinda ariko umupira awutera hejuru
Muhire Kevin yabonye uburyo bwo gutsinda ariko umupira awutera hejuru

Ikipe ya Rayon Sports andi mahirwe yo gutsinda inshuro eshatu, aho Maêl Dindjeke yahabwaga umupira na Nishimwe Blaise awuteye umunyezamu wa APR FC arawufata, yongera no gutera undi mupira n’umutwe umunyezamu yongera kuwufata.

Ikipe ya APR FC uburyo bukomeye yabonye mu gice cya kabiri, ni aho Omborenga Fitina yasigaranye n’umunyezamu wenyine, awuteye Kwizera Olivier araryama arawufata.

Onana wari wagoye abakinnyi ba APR FC
Onana wari wagoye abakinnyi ba APR FC

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim, Iranzi Jean Claude, Niyigena Clément, Ndizeye Samuel, Mugisha François, Muhire Kevin (c), Nishimwe Blaise, Mael Dindjeke, Musa Esenu na Essomba Willy Onana.

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel (c), Bizimana Yannick, Ishimwe Anicet na Mugisha Gilbert.

AMAFOTO: Niyonzima Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMUKINO WARIHATARI KABISA BAKINAGA NKABANYABURAYI

HATEGEKIMANA THEOPHILE yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka