Rayon Sports ku bufatanye na Skol igiye kwerekeza mu Bwongereza

Mbere y’uko umwaka w’imikino urangira ikipe ya Rayon Sports izaba yarerekeje mu Bwongereza gusura ikipe ya Arsenal

Nyuma y’aho Arsenal isinyanye amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, uyu mwaka w’imikino ugomba kurangira ubufatanye butangiye gushyirwa mu ngiro, by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports ikazabyungukiramo.

Ikipe ya Rayon Sports izagira amahirwe yo kwerekeza mu Bwongereza uyu mwaka
Ikipe ya Rayon Sports izagira amahirwe yo kwerekeza mu Bwongereza uyu mwaka

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi mukuru w’uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda Ivan Wulffaert ubwo yasobanuraga ibikubiye mu masezerano bagiranye, yatangaje ko uyu mwaka w’imikino ugomba kurangira ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu Bwongereza.

"Bitarenze impera z’uyu mwaka w’imikino, ikipe ya Rayon Sports igomba kwerekeza mu Bwongereza gusura Arsenal, hanyuma bamwe mu bantu bo muri Arsenal barimo n’abatoza bagomba kuza mu Rwanda mbere y’uko 2019 irangira"

Inzoga ya Skol Select yabashije kwerekanwa kuri Emirates Stadium ya Arsenal
Inzoga ya Skol Select yabashije kwerekanwa kuri Emirates Stadium ya Arsenal
Abayobozi ba Skol ubwo bajyaga Emirates Stadium gusinya amasezerano
Abayobozi ba Skol ubwo bajyaga Emirates Stadium gusinya amasezerano

Ivan Wulffaert yatangaje kandi ko kuva batangira ubufatanye n’ikipe ya Arsenal, bamaze kubona umusaruro ufatika by’umwihariko uturuka mu nzoga ya Skol Select, ari nayo by’umwihariko yamamazwa n’ikipe ya Arsenal.

"Kuva twasinya amasezerano na Arsenal ndetse tukanashyira hanze inzoga nshya ya Skol Select, turi kubona inyungu igaragara binaturutse ku kuba Arsenal ari ikipe ifite abafana benshi muri aka karere, abafana basaga Milioni 88 muri Afurika"

Abandi bazungukira muri aya marushanwa ni abafana ba Arsenal mu Rwanda bemewe n’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, aho bamwe bazahabwa amahirwe yo kureba imikino itandukanye ya Arsenal mu Bwongereza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko rayonsport itembera kuko burya ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.bazagende kd bajyanywe no kunguka ubumenyi batagiye mu butembere gusa kuko urwo rugendo rwazatugirira akamaro nk’abanyarwanda mu bijyanye n’umupira w’amaguru Mugihe rwazaba rukozwe neza kd rukozwe avec target.rayon sport yacu turabakunda

Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 10-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka