Rayon Sports izahura na KCCA nyuma yo gutsindwa na KMC

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na KMC yo muri Tanzania mu mikino wa nyuma w’itsinda A, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo imikino ya nyuma y’amatsinda mu itsinda A yasozwaga, aho Rayon Sports yatsinzwe igitego 1-0 na KMC yo muri Tanzania.

Ni igitego cyatsinzwe na Hassan Kabunda ku munota wa 36, Rayon Sports igerageza kwishyura ariko ntibyayikundira umukino urangira ari igitego 1-0.

Rayon Sports yatsinzwe na KMC igitego 1-0
Rayon Sports yatsinzwe na KMC igitego 1-0

Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports isoza imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa kabiri, aho irushwa ibitego na TP Mazembe yanyagiye Atlabara ibitego 6-1.

TP Mazembe yanyagiye Atlabara ibitego 6-1, bituma iyobora itsinda
TP Mazembe yanyagiye Atlabara ibitego 6-1, bituma iyobora itsinda

Muri 1/4 kuri uyu wa kabiri, Rayon Sports izahura na KCCA yo muri Uganda, naho TP Mazembe ikazahura na Azam Fc yo muri Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kt Muraho nitwa bernard nshimisha n,amakuru mutugeza ho pee ndabakunda

MUGWANEZA B. yanditse ku itariki ya: 14-07-2019  →  Musubize

APR izahura niyihe

Chance yanditse ku itariki ya: 14-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka