Rayon Sports itsinzwe na Police FC ikomeza kuva ku gikombe

Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino itatu y’umunsi wa 25 wa shampiyona aho Rayon Sports yakomeje kugabanya amahirwe yo gutwara igikombe nyuma yo kunyagirwa na Police FC 4-2.

Paul Were yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere
Paul Were yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere

Ikipe ya Police FC ni yo yatangiye ibona igitego cya mbere ku munota wa 14 gitsinzwe na Danny Usengimana, ariko Rayon Sports icyishyura ku munota wa 23 gitsinzwe na Paul Were. Ntabwo hanyuzemo igihe kinini ariko kugira ngo Police FC itsinde igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 25 kuri penaliti yaturutse ku ikosa umunyezamu Hakizimana Adolphe yakoreye Mugisha Didier.

Nyuma y’iminota ibiri kandi ku munota wa 27, ikipe ya Rayon Sports na yo yabonye igitego cya kabiri cyaturutse ku mupira wahinduwe na Ojera Joackiam maze gitsindwa na Musa Esenu. Ku munota wa 37 Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo umunyezamu Hakizimana Adolphe ishyiramo Twagirayezu Amani. Amakipe yombi yakomeje gushaka uko yabona icya gatatu aho nka Police FC ku munota wa 42 Mugisha Didier yatsinze igitego cya gatatu ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye maze igice cya mbere kirangira ari 2-2.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports na Police FC zabonye uburyo butandukanye bukomeye ariko abanyezamu ku mpande zombi bagafasha amakipe yabo. Hakorwaga impinduka kandi nko kuri Police FC havuyemo Rutonesha Hesbon hajyamo Iradukunda Pacifique, havamo Hakizimana Muhadjili na Usengimana Danny hajyamo Ntirushwa Aimé na Kayitaba Jean Bosco. Rayon Sports na yo yakuyemo Paul Were, Heritier Luvumbu na Mitima Isaac ishyiramo Ndekwe Felix, Iraguha Hadji na Kanamugire Roger.

Izi mpinduka zahiriye ikipe ya Police FC kuko Ntirushwa Aimé wasimbuye, ku munota wa 82 yayitsindiye igitego cya gatatu ku mupira yahinduriwe na Mugisha Didier uri kwitwara neza muri iyi minsi acitse Nkurunziza Felicien wakinaga inyuma ibumoso kuko Ganijuru Elie yari afite amakarita atamwemerera gukina. Ku munota wa 92 w’umukino Kayitaba Jean Bosco na we wasimbuye, yacenze Eric Ngendahimana n’umunyezamu wa Rayon Sports atsindira Police FC igitego cya kane, umukino urangira ari ibitego 4-2.

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Danny Usengimana
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Danny Usengimana

Ikipe ya Police FC gutsinda uyu mukino igatahana amanota atatu byatumye ihita ijya ku mwanya wa gatanu n’amanota 39 mu gihe Gasogi United ifte amanota 37 itari yakina umukino wayo, naho Rayon Sports iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 46.

Indi mikino yabaye:

Marine FC 4-1 Musanze FC
AS Kigali 1-0 Mukura VS

Ku Cyumweru:

APR FC vs Bugesera FC(Stade Bugesera ,Saa cyenda)
Espoir FC vs Kiyovu Sports(Stade Rusizi,Saa cyenda
Etincelles FC vs Gasogi United (Stade Umuganda,Saa cyenda)

Hakizimana Muhadjili yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC
Hakizimana Muhadjili yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC
Ba kapiteni ku mpande zombi hamwe n'abasifuzi bayoboye umukino
Ba kapiteni ku mpande zombi hamwe n’abasifuzi bayoboye umukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka