Rayon Sports itsinzwe na KCCA isezererwa muri CECAFA

Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na KCCA yo muri Uganda ibitego 2-1, ihita isezererwa muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup 2019.

Mu mukino wa kabiri wa 1/4 cya CECAFA Kagame Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports ihatsindiwe na KCCA bituma ihita isezererwa.

Ikipe ya KCCA yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Kizza Mustapha, Rayon Sports icyishyura ku munota wa 48 gitsinzwe na Rugwiro Hervé.

Ku munota wa 66, Kizza Mustapha yatsindiye KCCA igitego cya kabiri, umukino urangira Rayon Sports itabashije kucyishyura ndetse ihita inasezererwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka