Rayon Sports itsinzwe na Azam Fc isezererwa muri CECAFA

Ikipe ya Rayon Sports inyagiwe ibitego 4-2 na Azam Fc, ihita isezererwa muri CECAFA Kagame cup

Wari umukino wa 1/4 cy’irangiza, aho Rayon Sports yabanje gutsindwa ibitego bitatu byose byatsinzwe na Shabani Iddi ku munota 18,33 na 39.

Azam isezereye Rayon Sports iyitsinze 4-2
Azam isezereye Rayon Sports iyitsinze 4-2

Rwatubyaye Abdul mbere y’uko igice cya mbere kirangira, yishyuriye Rayon Sports igitego kimwe ku munota wa 42.

Ku munota wa 64, Shabani Iddi yatsindiye nanone Azam igitego cya kane, Manishimwe Djabel atsinda icya kabiri cya Rayon Sports, umukino urangira ari 4-2.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga: Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Sefu, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Ismaila Diarra.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bagerageje burya mu mukino hagomba kubaho utsinda n’utsindwa

Emmy yanditse ku itariki ya: 11-07-2018  →  Musubize

Nibaze nabo babe boza amadongo murugo, ko abagabo se basigaye Darsalaam se!!!
Ngo bafite abanyamahanga daaa, ntakavuro.Cyakora muhumure abo turi kubyara bazawutera aba bo ntacyo nkwijeje

jean kanayoge yanditse ku itariki ya: 9-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka