Rayon Sports itsinze Rutsiro FC ku munota wa nyuma

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, niyo yasoje umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, yakira Rutsiro FC kuri stade ya Kigali inayihatsindira ibitego 2-1.

Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC
Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC

Uyu mukino Rayon Sports yawutangiye ihanahana neza kuva inyuma kugera imbere, cyane cyane ku ruhande rw’iburyo rwari ruriho Mucyo Didier ndetse na Tuyisenge Arsene, gusa umunyezamu Dukuzeyezu Pascal na ba myugariro be bakomeza kwihagararaho.

Ikipe ya Rutsiro FC nayo ariko n’ubwo nta buryo bwinshi yabonye imbere y’izamu, mu kibuga hagati yagerageje guhererekanya neza ku bakinnyi nka Nkubito Hamza, Jules Shukuru Watanga, Nizeyimana Jean Claude na Mumbere Malikidogo.

Ikipe ya Rayon Sports yabonye amahirwe y’igitego ku munota wa 20 w’umukino, aho Essomba Willy Leandre Onana ku mupira yari acomekewe, yashatse kuroba umunyezamu Dukuzeyezu Pascal ariko umupira ufata igiti cy’izamu, abasore ba Rutsiro FC barawurenza uvamo koruneri yatewe na Boubacar Traore, rutahizamu mushya wa Rayon Sports ashyizeho umutwe ujya hanze.

Uruhande rw’iburyo rwa Rayon Sports rwari rurimo guturukaho imipira myinshi ku basore nka Mucyo Didier warukinagaho inyuma ndetse na Tuyisenge Arsene imbere, byatanze umusaruro ku munota wa 28 ku mupira watewe na Tuyisenge Arsene witwaye neza, maze ugera kuri Mbirizi Eric wari mu rubuga rw’amahina acenga abakinnyi ba Rutsiro FC, atera ishoti mu izamu ryavuyemo igitego cya mbere cya Rayon Sports, ari nacyo amakipe yagiye kuruhuka kibonetse.

Mucyo Didier washyizemo igitego cy'intsinzi
Mucyo Didier washyizemo igitego cy’intsinzi

Igice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports, Haringingo yagitangiranye impinduka akuramo Ndekwe Felix ashyiramo Nishimwe Blaise wari wabanje hanze. Rutsiro FC na yo yakoze impinduka ishyiramo abarimo Gakuru Matata.

Rutsiro FC yakinnye neza mu gice cya kabiri cy’umukino, ku munota wa 55 yazamukanye umupira maze Nizeyima Jean Claude bakunda kwita Rutsiro, umukinnyi mushya muri iyi kipe, acomekera umupira Mumbere Malikidogo warobye umunyezamu, Twagirumukiza Amani yishyurira Rutsiro FC igitego.

Ku munota wa 89 Rayon Sports yabonye koruneri yatewe na Paul Were winjiye mu kibuga asimbuye, maze myugariro mushya Mucyo Didier Junior ashyiraho umutwe atsinda igitego, cyahesheje Rayon Sports amanota atatu ya mbere muri shampiyona.

Tuyisenge Arsene yitwaye neza muri uyu mukino
Tuyisenge Arsene yitwaye neza muri uyu mukino

Uyu mukino usize mu mikino irindwi imaze guhuza Rayon Sports na Rutsiro FC, amakipe yombi amaze kunganyamo imikino 3, Rayon Sports itsinda 3 mu gihe Rutsiro FC yatsinze umukino umwe.

Amafoto: Niyonzima Moses

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka