Rayon Sports itsinze Police FC , ikatisha itike ya½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Police FC muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro iyitsinze ibitego 3-1 kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu.

Iminota 10 ya mbere y’uyu mukino, Police niyo yayihariye mu guhererekanya umupira hagati mu kibuga ariko nta buryo bukomeye ibona.

Rayon Sports yatangiye isa n’ihuzagurika ariko ibikosora vuba, maze ikoresha uburyo bwo gusatira bwihuse, bwabahaye amahirwe aho ku munota wa 15 Ojera Joackiam akoresheje umutwe aha Musa Essenu umupira nawe awuhereza Heritier Luvumbu utawuhagaritse ahita atera ishoti rikomeye mu izamu ariko umunyezamu Kwizera Janvier awukuramo.

Rayon Sports imaze kubura ayo mahirwe yari yabazwe, ntiyacitse integer ahubwo ku munota wa 37 ku mupira muremure Heritier Luvumbu yahaye Ojera Joackiam, maze uyu musore nawe ntiyazuyaza, abanza koza amaso y’abafana arabanza aracengacenga cyane cyane maze ageze kuri Rurangwa Mossi amuha isomo rya Ruhago kugeza aguye ari naho yahise azamura umupira mwiza cyane urenga ba myugariro ba Police FC usanga Heritier Luvumbu wari wageze mu rubuga rw’amahina ahagurutsa abafana be atsinda igitego cya mbere cyanarangije igice cya mbere ari 1-0.

Nyuma y’iminota ibiri igice cya kabiri gitangiye Ojera Joackiam wagoye ikipe ya Police cyane, yacomekewe umupira mwiza maze ageze mu rubuga rw’amahina akorerwa ikosa na Rutanga Eric, umusifuzi Ruzinda Nsolo aba yabiteye imboni, atanga penaliti.
Iyi penaliti yatewe neza na Leandre Essomba Willy Onana atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

Mu gice cya 2, Rayon Sports yihariye umukino, bitandukanye n’igice cya mbere, ariko bitunguranye ku munota wa 66 Mugisha Didier yafashe umupira awuha Hakizimana Muhadjili wacenze ba myugariro ba Rayon Sports maze atsinda igitego cya mbere cya Police FC.

Leandre Essomba Willy Onana wa Rayon, igice cya kabiri cyamubereye cyiza muri rusange, maze ku munota wa 67 azamukana umupira ibumoso maze acenga Ruhumuriza Patrick wa Police FC amusiga hasi atsinda igitego cyiza cyane cyari icya gatatu cya Rayon Sports.

Rayon Sports yakoze impinduka ku munota wa 77 w’umukino ikuramo Heritier Luvumvu na Essomba Willy Onana bombi batsinze ibitego ishyiramo Tuyisenge Arsene na Ndekwe Felix.

Ku munota wa 80 yonyeye gusimbuza Raphael Osaluwe ishyiramo Mugisha Francois mu gihe Police FC nayo yakuyemo Nshuti Savio, Danny Usengimana na Ruhumuriza Patrick ishyiramo Kayitaba Jean Bosco, Shami Carnot na Ntwali Evode.

Umukino wakomeje gukinwa Rayon Sports ikomeza kurusha Police FC ari nako yongera gukora impinduka ku munota wa 87 ikuramo Ndizeye Samuel na Ojera Joackiam ishyiramo Mitima Isaac na Iraguha Hadji.

Ku munota wa 90 Police FC yabonye igitego cya kabiri ku mupira Kayitaba Jean Bosco yatereye kure umunyezamu Hategekimana Bonheur ntiyananyeganyega umukino urangira Rayon Sports itsinze 3-2 nkuko byagenze mu mukino ubanza.
Rayon Sports isezereye Police FC muri 1/4 ku giteranyo cy’ibitego 6-4, ikaba izahura na Mukura VS muri 1/2 aho imikino ibanza muri iki cyiciro iteganyijwe hagati ya tariki ya 9 niya 10 Gicurasi 2023.

Amafoto: Moise Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye cyane murabantu babagabo

NIKOBAMERA Erneste yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka