Rayon Sports itsinze Marine FC, Kiyovu Sports itsindirwa mu rugo na Sunrise

Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino ine ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru 2022-2023, aho mu makipe yari mu rugo imwe ariyo yabonye itsinzi gusa, Marine FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports 3-2, Sunrise itsinda Kiyovu Sports 2-1.

Rayon Sports bishimira igitego cya 2 cya Mbirizi Eric
Rayon Sports bishimira igitego cya 2 cya Mbirizi Eric

Mu mukino wabere kuri Stade Umuganda hari hategerejwe niba Marine FC isanzwe igora Rayon Sports iyikuraho amanota nk’uko byagenze umwaka ushize 2021-2022, cyangwa niba Rayon Sports ihakura amanota atatu.

Ku munota wa 5 Rayon Sports yabonye uburyo bwa mbere bw’igitego aho Essomba Willy Onana yahaye umupira mwiza Musa Essenu imbere ku ruhande rw’iburyo maze na we awugaruye mu rubuga rw’amahina usanga Mbirizi Eric washatse kuwutera adahagaritse, ariko ntiwajya ku kaguru neza wongera gusanga Onana umupira utawufatishije neza birangira ba myugariro ba Marine FC bawushyize muri koruneri.

Ku munota wa 12 myugariro wa Marine FC, Yussufu Habimana ari imbere y’izamu rye yubuye amaso atera umupira mureremure imbere, ugeze ku munyezamu Adolphe Hakizimana wasohotse ashaka kuwushyira ku mutwe ahubwo akawufungira neza rutahizamu Mugisha Desiré, wahise awutereka mu izamu rya Rayon Sports atsinda igitego cya mbere cya Marine FC.

Rayon Sports yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura isatira cyane ari nako ibona koruneri nyinshi, ku munota wa 27 yabonye igitego kuri koruneri yatewe na Ndekwe Felix, Essomba Willy Onana ashyiraho umutwe maze umunyezamu Hertier Ahishakiye awukuramo.

Uyu mupira wasanze Mbirizi Eric ahagaze neza awuteresha ibumoso atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura. Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 36 ku mupira wazamukanywe na Mucyo Didier awuhindura mu rubuga rw’amahina ukorwaho na Essomba Willy Onana ba myugariro ba Marine FC bakawukuraho. Uyu mupira ariko wagarukiye Mbirizi Eric wawuterekeye Mugisha François atera ishoti rikomeye rikorwaho na Essomba Willy Onana ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga barariye.

Paul Were na we yitwaye neza muri uyu mukino
Paul Were na we yitwaye neza muri uyu mukino

Ku minota wa 37 Marine FC yabonye ikarita y’umutuku yahawe Mugisha Desiré wayitsindiye igitego nyuma yo gukorera ikosa Ndizeye Samuel amutera ingumi mu isura. Ku munota wa 43 Mugisha ari mu kibuga cye yubura amaso atera umupira muremure wasanze Essomba Willy Onana mu rubuga rw’amahina acenga myugariro ndetse n’umunyezamu Hertier Ahishakiye, atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri cyasoje igice cya mbere ifite ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje kurusha Marine FC, ku munota wa 55 umutoza Yves Rwasamanzi wa Marine FC yakoze impinduka ashyiramo Mwebare Yunusu na Gitego Arthur ngo arebe ko yakwishyura. N’ubwo Marine FC yari imaze kongera imbaraga ariko ku nshuro ya kabiri Mugisha François yateye umupira muremure kuri Essomba Willy Onana, yitonze acenga ba myugariro n’umunyezamu atsinda igitego cya gatatu.

Rayon Sports yakoze impinduka eshatu icyarimwe ku munota wa 61, ikuramo Mbirizi Eric, Paul Were na Rafael Osaluwe ishyiramo Tuyisenge Arsene, Nishimwe Blaise na Rafael Osaluwe. Gitego Arthur wari wasimbuye ku ruhande rwa Marine FC yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu. Ku munota wa 84 kuri koruneri yatewe neza na Mwebare Yunusu winjiye mu kibuga asimbura na we, umupira yawuteretse ku mutwe wa Gitego Arthus binjiranye mu kibuga maze awushyira mu izamu atsindira Marine FC igitego cya kabiri, birangira Rayon Sports itsinze ibitego 3-2.

Myugariro Mucyo Didier na Hamimu wa Marine FC
Myugariro Mucyo Didier na Hamimu wa Marine FC

Uko indi mikino yagenze:

Mukura VS mu rugo yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 3-2 byose byatsinzwe na Mohamed Camara ku ruhande rwa Gorilla FC mu gihe na Ndizeye Innocent na Muhoza Tresor batsindiye Mukura VS.

Kiyovu Sports mu rugo yahatsindiwe na Sunrise ibitego 2-1 byatsinzwe na Babuwa Samson na Yafesi Mubili kuri Sunrise, mu gihe Seekisambo kuri penaliti yatsindiye Kiyovu Sports.

Bugesera FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1

Nyuma yo gutsindwa kwa Kiyivu Sports bivuze ko uyu munsi wa kane wa shampiyona uzarangira Rayon Sports iyoboye urutonde ku mwanya wa mbere n’amanota 12, itari yatakaza inota na rimwe mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 9.

Ku cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022:

Rutsiro FC izakira AS Kigali.
Rwamagana City izakira APR FC i Ngoma.
Police FC izakira Gasogi United kuri Stade ya Kigali.
Musanze FC izakira Espoir FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

cyakora mujye muhora mutwoherereza ayo makuru yikipe y,imana ray sport.

Izabayo xavier yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

fana reyon ndashaka ikarita yabafa ya reyorn nayiboa nagute nkunda reyon byogu pfa peee!

twizeri mana yanditse ku itariki ya: 20-10-2022  →  Musubize

AYIWE !!! KIYOVU CINI . RAYON JU . MURI RAYON : HARINGINGO
HARI UMUPIRA
HARI AMACENGA
HARI ABAFANA
YEWE HARI IBYIHSIMO
MARINE YARI YARATWIZIRITSEHO , NONE AKAGOZI KARACITSE . KIYOVU N`ABANDI BAREBEREHO . HU!

ISAAC TWAGIRAMUNGU yanditse ku itariki ya: 1-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka