Rayon Sports itsinze Gasogi United ibona amanota atatu ya mbere muri shampiyona
Igitego kimwe rukumbi cya rutahizamu w’Umugande Charles Bbaale, nicyo gishyize akadomo ku mukino wa shampiyona wari umaze iminsi uvugwa cyane hirya no hirya mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United.
Nyuma yo kunganya imikino ibiri ibanza ya shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yabonye intsinzi yayo ya mbere n’imbumbe y’amanota atatu imbere ya Gasogi United, mu mukino wari wavugishije benshi.
Uyu mukino kandi wari umukino wa mbere wa shampiyona ukiniwe kuri Stade Amahoro, kuva yavugururwa ikajya ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, indi mikino yakiriye ni iya gicuti ya APR na Rayon sports na APR FC na Police FC.
Usibye imikino ya gicuti yakiniwe kuri iyo Stade kandi, Amahoro yakiriye imikino ya Caf Champions League hagati y’ikipe ya APR FC na Azam FC ndetse na Pyramids FC ndetse n’umukino wahuje Amavubi y’u Rwanda na Super Eagles ya Nigeria mu gushaka itike ya CAN 2025.
Ibihe by’ingenzi byaranze uyu mukino
Ku munota wa mbere gusa ikipe ya Gasogi United, yabonye umupira w’umuterekano inyuma y’urubuga rw’amahina gusa Serge Iradukunda, awohereza kure y’izamu.
Rayon Sports yakomeje guhererekanya neza ndetse ku munota wa gatatu, abakinnyi bayo babona umupira washoboraga kuvamo igitego ku ikosa ryakorewe Ombalenga Fitina, ariko ntacyo byatanze.
Mu minota itandatu ya mbere, wabonaga ikipe ya Gasogi United, ihererekanya neza irema n’uburyo butandukanye imbere y’izamu rya Rayon Sports, ariko ikihagararaho.
Ku munota wa 11, ikipe ya Gasogi United yabonye koruneri ya mbere yatewe na Theodore Malipangu, ahererekanya na Ndikumana bagerageza kurema uburyo bw’igitego ariko ntibyakunda ko bafungura amazamu.
Ku munota wa 15, Rayon Sports yabonye koruneri nyuma y’akazi kari gakozwe na Iraguha Hadji, maze iterwa na Muhire Kevin ariko abasore ba Gasogi United bitwara neza.
Ku munota wa 29, umukinnyi Collin Muhindo yabonye ikarita y’umuhondo yari nayo ya mbere mu mukino ndetse yatumye Rayon Sports, inabona umupira w’umuterekano ariko nabyo bitagize icyo bitanga.
Mu minota 45 y’igice cya mbere, uburyo bwose bwageragejwe ku mpande zombi ntacyo byatanze kuko byarangiye ari 0-0.
Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, nta mpinduka zakozwe ku makipe yombi.
Nyuma y’iminota 5 gusa igice cya kabiri gitangiye, ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu w’umugande Charles Bbaale.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Gasogi United wabonaga ko ishaka gutsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 64 w’umukino, umukinnyi Muderi Akbar yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo yatumye ahita ahabwa iy’umutuku nyuma yo gukorera ikosa kuri Mussa Majaliwa.
Ku munota wa 70 ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka maze Niyonzima Olivier (Sefu), asohoka mu kibuga asimburwa na Richard Ndayishimiye.
Ikipe ya Gasogi United nayo yaje gukora impinduka maze Hakim Hamiss na Berrugoet Baloukoulou binjira mu kibuga aho basimbuye , Iradukunda Serge na Harerimana Abdoulazizi.
Iminota 90 y’umukino yarangiye ikipe ya Rayon Sports, ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa bwqa Gasogi United, maze umusifuzi wa kane yongeraho iminota 4 y’inyongera.
Ku munota wa 92 Rayon Sports yakoze izindi mpinduka aho Iraguha Hadji ndetse na Bassane Aziz basohotse mu kibuga maze hinjira ishimwe Fiston na Adama Bagayogo.
Ikipe ya Gasogi United, muri iyo minota ntacyo yabashije gukora guko umukino warangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwayo.
Rayon Sports ihise igira amanota atanu mu mikino itatu mu gihe Gasogi United yo yagumanye amanota arindwi inganya na Rutsiro FC ya mbere ndetse na AS Kigali ya gatatu.
Mu yindi mikino y’umunsi wa Kane yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera FC yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1, AS Kigali yanganyije na Rutsiro FC 0-0, naho Amagaju FC atsindwa na Musanze FC ibitego 3-0.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|