Rayon Sports itsinze ESPOIR FC mu mukino yayakiriyemo i Huye (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa gatatu wabereye kuri Stade Huye, Rayon Sports itsinze Espoir Fc ibitego 2-1, naho APR inyagira Etincelles i Nyamirambo

Ikipe ya ESPOIR ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 22, kuri Penaliti yari ikozwe na Rutanga Eric, iza guterwa neza na Kyambadde Fred.

Ku munota wa 35 w’umukino, ikipe ya Rayon Sports yaje kwishyura igitego kuri koruneri yari iturutse kuri Iranzi Jean Claude, Iragire Saidi atsinda igitego n’umutwe.

Ku munota wa 74, Rayon Sports yaje kubona Penaliti ku mupira wari uhinduwe mu rubuga rw’amahina na Bizimana Yannick, iza guterwa na Eric Rutanga, umukino uza no kurangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu.

I Nyamirambo, APR yahatsindiye Etincelles ihita ifata umwanya wa mbere.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR yatsinze Etincelles ibitego 3-0, ibitego byatsinzwe na Danny Usengimana watsinzemo bibiri, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu.

Intsinzi ya APR FC kuri Etincelles yatumye ihita inayikura ku mwanya wa mbere, ubu ikaba iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota arindwi inganya na Rayon Sports, APR FC ikayirusha ibitego izigamye.

Uyu mukino wanitabiriwe na David Luiz ukinira Arsenal

MENYA UMWANDITSI

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka