Rayon Sports itsinze Espoir FC, Kiyovu Sports itsinda Mukura VS

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Espoir FC 3-0, Kiyovu Sports ikura amanota i Huye itsinze Mukura VS 1-0 mu mikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.

Mu mukino Rayon Sporys yakiyemo Espoir FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, umukino yihariye cyane mu minota ya mbere yagowe n’imvune nk’aho ku munota wa gatanu Mbirizi Eric yagonganye n’umukinnyi wa Espoir FC agira ikibazo cy’imvune aho yabanje kuvurwa agaruka mu kibuga ariko ahita asohoka asimburwa na Mugisha François.

Ku munota wa cyenda Espoir yashoboraga kubona igitego ku ishoti kapiteni wayo Ndikumana Tresor yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ramadhan Kabwili awushyira muri koruneri.

Ikipe ya Rayon Sports yahise ibona ku ikosa ryakorewe Paul Were ariko Rafael Osaluwe ayiteye umunyezamu Bamoni Lulu Thierry umupira arawufata.

Rayon Sports yongeye guhusha uburyo ku ishoti ryageragejwe na Iraguha Hadji wakinaga imbere iburyo ariko umupira ujya hanze. Musa Essenu yahise nawe ahabwa umupira imbere y’izamu awushyize ku gituza ngo atere ba myugariro ba Espoir FC bawukuraho.

Rayon Sports yakomeje gukina neza maze Iraguha Hadji ku mupira yahawe na Paul Were acenga abakinnyi ba Espoir FC mu rubuga rw’amahina aterekera neza ku kirenge Rafael Osaluwe wahise atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Ku munota wa 28 Rayon Sports yongeye kuvukinisha Rafael Osaluwe wari wagaragaje ibimenyetso by’imvune ubwo yakorerwaga ikosa bwa mbere wahise ava mu kibuga nawe asimburwa na Kanamugire Roger.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira ku munota wa 33 Ishimwe Ganijuru Elie yateye umupira muremure umunyezamu Bamoni Lulu Thierry agiye kuwufata Musa Essenu arawumutanga ahita awumurenza abonera Rayon Sports igitego cya kabiri cyasoje igice cya mbere ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje gukina neza irusha cyane ikipe ya Espoir FC aho abakinnyi nka Paul Were, Iraguha Hadji, Ndekwe Felix bakomeje kugeza imipira myinshi imbere y’izamu ba myugariro ba Espoir FC bakayikuraho gusa imyinshi yageraga kuri Musa Essenu nayo nta musaruro yayibyaje.

Ku munota wa 83 Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Iraguha Hadji na Paul Were ishyiramo Iradukunda Pascal na Mucyo Didier Junior.

Impinduka Umutoza Haringingo yakoze zatanze umusaruro ku munota wa 85 aho umupira Mugisha Francois yari ateye wagaruwe na ba myugariro ba Espoir FC ariko Mucyo Didier ahita awusubiza mu izamu ateye umupira mwiza umukino urangira Rayon Sports itsinze 3-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports yuzuza amanota 15/15 mu mikino itanu imaze gukina yose yatsinze ifite umukino w’ikirarane mu gihe Kiyovu Sports ari iya kabiri n’amanota 13.

Indi mikino yabaye:

Kiyovu Sports yatsinze Mukura igitego 1-0
Kiyovu Sports yatsinze Mukura igitego 1-0

Mukura VS 0-1 Kiyovu Sports

Musanze FC 1-0 Sunrise

Bugesera FC 2-0 Rwamagana City

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NYAMARA RAYON MUYITEGE IZABIKORA ZIRIYA MVUNE NIZITAYIKOMEREZA

ISAAC TWAGIRAMUNGU yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka