- Rwatubyaye Abdoul yatangiye umukino akora amakosa menshi atakaza imipira
Ni umukino watangiye Rayon Sports isatira mu minota 10 ya mbere, abakinnyi Leandre Essomba Willy Onana, Heritier Luvumbu bagerageza imipira idakanganye imbere y’izamu rya Bugesera FC ryari ririmo Nsabimana Jean de Dieu.
Bugesera FC na yo ariko nyuma yaje gutangira kugera imbere y’izamu rya Rayon Sports binyuze ku bakinnyi Dushimimana Olivier, Mampuya Franklin ,Vincent Adams bakoreshaga imipira cyane cyane yatakazwaga n’abarimo Rwatubyaye Abdoul wakoraga amakosa menshi cyane inyuma, gusa na bo ntibayibyaze umusaruro.
Ku munota wa 32, Bugesera FC yatakaje umupira hagati mu kibuga ufatwa na Kanamugire Roger awuha Leandre Essomba Willy Onana wawuhaye Hertier Luvumbu wahise awumusubiza neza na we atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports, igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka aho Rayon Sports yakuyemo Ojera Joackiam wasimbuwe na Iraguha Hadji nyuma yo kugaragaza ko afite imvune inshuro eshatu mu gice cya mbere dore ko cyanarangiye akaryama hasi arira. Ku munota wa 63 Musa Essenu yahawe umupira awufungisha igituza abakinnyi ba Bugesera FC bikanga ko yaraririye ariko awugenzuza akaguru awurenza umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ukubita igiti cy’izamu gihagaze ujya mu izamu, kiba igitego cya kabiri.
- Ojera Joackiam yavunitse ariko arangiza igice cya mbere ahita asimburwa na Iraguha Hadji
Bugesera FC yakomeje gushaka uko yakwishyura isatira cyane Rayon Sports ariko umunyezamu Hategekimana Bonheur agakuramo imipira imwe n’imwe yari ikomeye ariko umukino urangira Rayon Sports itsinze 2-0 iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 49 aho irushwa ane na APR FC na Kiyovu Sports.
Uyu wabaye umukino wa cyenda(9) wikurikiranya Rayon Sports idatsindwa na Bugesera FC kuko yatsinzemo umunani(8), banganya umukino umwe(1).
- Abafana ba Rayon Sports bishimiye amanota atatu yatumye begera amakipe abari imbere
- Abakinnyi ba Rayon Sports bafashije Musa Essenu kwishimira igitego
Indi mikino yabaye:
Police FC 1-0 Rutsiro FC
Espoir FC 1-0 Sunrise FC
Mukura VS 0-1 Marine FC
- Essomba Willy Onana ni we watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports
- Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yakurikiye uyu mukino
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|