Rayon Sports itsinze Bugesera FC isatira amakipe ari imbere yayo

Kuri iki Cyumweru kuri sitade ya Bugesera, Rayon Sports yatsinze Bugesera FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, igabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo n’amakipe ya mbere.

Rwatubyaye Abdoul yatangiye umukino akora amakosa menshi atakaza imipira
Rwatubyaye Abdoul yatangiye umukino akora amakosa menshi atakaza imipira

Ni umukino watangiye Rayon Sports isatira mu minota 10 ya mbere, abakinnyi Leandre Essomba Willy Onana, Heritier Luvumbu bagerageza imipira idakanganye imbere y’izamu rya Bugesera FC ryari ririmo Nsabimana Jean de Dieu.

Bugesera FC na yo ariko nyuma yaje gutangira kugera imbere y’izamu rya Rayon Sports binyuze ku bakinnyi Dushimimana Olivier, Mampuya Franklin ,Vincent Adams bakoreshaga imipira cyane cyane yatakazwaga n’abarimo Rwatubyaye Abdoul wakoraga amakosa menshi cyane inyuma, gusa na bo ntibayibyaze umusaruro.

Ku munota wa 32, Bugesera FC yatakaje umupira hagati mu kibuga ufatwa na Kanamugire Roger awuha Leandre Essomba Willy Onana wawuhaye Hertier Luvumbu wahise awumusubiza neza na we atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka aho Rayon Sports yakuyemo Ojera Joackiam wasimbuwe na Iraguha Hadji nyuma yo kugaragaza ko afite imvune inshuro eshatu mu gice cya mbere dore ko cyanarangiye akaryama hasi arira. Ku munota wa 63 Musa Essenu yahawe umupira awufungisha igituza abakinnyi ba Bugesera FC bikanga ko yaraririye ariko awugenzuza akaguru awurenza umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ukubita igiti cy’izamu gihagaze ujya mu izamu, kiba igitego cya kabiri.

Ojera Joackiam yavunitse ariko arangiza igice cya mbere ahita asimburwa na Iraguha Hadji
Ojera Joackiam yavunitse ariko arangiza igice cya mbere ahita asimburwa na Iraguha Hadji

Bugesera FC yakomeje gushaka uko yakwishyura isatira cyane Rayon Sports ariko umunyezamu Hategekimana Bonheur agakuramo imipira imwe n’imwe yari ikomeye ariko umukino urangira Rayon Sports itsinze 2-0 iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 49 aho irushwa ane na APR FC na Kiyovu Sports.

Uyu wabaye umukino wa cyenda(9) wikurikiranya Rayon Sports idatsindwa na Bugesera FC kuko yatsinzemo umunani(8), banganya umukino umwe(1).

Abafana ba Rayon Sports bishimiye amanota atatu yatumye begera amakipe abari imbere
Abafana ba Rayon Sports bishimiye amanota atatu yatumye begera amakipe abari imbere
Abakinnyi ba Rayon Sports bafashije Musa Essenu kwishimira igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bafashije Musa Essenu kwishimira igitego

Indi mikino yabaye:

Police FC 1-0 Rutsiro FC

Espoir FC 1-0 Sunrise FC

Mukura VS 0-1 Marine FC

Essomba Willy Onana ni we watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports
Essomba Willy Onana ni we watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yakurikiye uyu mukino
Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yakurikiye uyu mukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka