Rayon Sports itsinze AS Kigali yongera kuyobora urutonde rwa shampiyona (AMAFOTO)

Kuri uyu wa kane ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali.

Igice cya mbere cyuyu mukino nta bintu bidasanzwe amakipe yombi yakinnye kuko ntayabonye uburyo bwinshi budasanzwe imbere y’izamu gusa ikipe ya Rayon Sports yahererekanyaga neza ugereranyije na AS Kigali. Ku munota munani w’umukino Ganijuru Elie mu kibuga hagati yubuye amasomo atera umupira muremure ugana mu izamu ushyirwaho umutwe na Musa Essenu atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Musa Esenu watsindiye Rayon Sports
Musa Esenu watsindiye Rayon Sports

Amakipe yombi yakomeje gukinira cyane hagati ari nako agerageza uburyo bucye imbere y’izamu ariko ntibutange umusaruro.Mbere y’uko igice cya mbere kirangira umunyezamu Ramadhan Kabwili yateye umupira ugera kuri Essomba Willy Onana wirukankanya na Kwitonda Ally aramusiga asigarana n’umunyezamu Ntwali Fiacre ariko ananirwa gutsinda ibitego cya kabiri ibintu byatunguye abari muri Stade ya Kigali igice cya mbere cyongeweho iminota itatu kirangira Rayon Sports ifite igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye n’akazi gakomeye umunyezamu wa Rayon Sports yakoze akuramo ishoti rikomeye ryatewe na Nyarugabo Moise ariko umupira awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 56 Essomba Willy Onana n’ubundi ari imbere y’izamu hamwe n’umunyezamu Ntwali Fiacre yongeye guhusha igitego wenyine ku mupira yarahawe na Paul Were ariko umupira awutera hanze.

Iminota myinshi y’igice cya kabiri yihariwe n’ikipe ya AS Kigali yahushaga uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Rayon Sports yakiniraga inyuma kubera icyo gitutu yashyirwagaho.Ikipe ya AS Kigali yakinaga neza kurusha Rayon Sports aho bahunduraga imipira imbere y’izamu yagoraga umunyezamu Ramadhan Kabwili ariko nayo ntitange umusaruro.

Rayon Sports yabonye ikarita y’umutuku ku munota wa 80 ubwo Ndekwe Felix yabwiraga umusifuzi nabi akamuha ikarita y’umuhondo, yiyongera ku yindi yari afite. AS Kigali yakomeje kotsa igitutu izamu rya Rayon Sports yakinaga yuyarira ariko umukino urangira ariyo itwaye amanita atatu.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports yisubiza umwanya wa mbere iriho n’amanota 22 ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite amanota 21.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:

Ramadhan Kabwili, Mucyo Didier,Ganijuru Elie,Eric Ngendahima,Ndekwe Felix,Paul Were Iraguha Hadji,Musa Essenu,Essomba Willy Onana.

Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga:

Ntwali Fiacre, Rugirayabo Hassan,Ahoyikuye Jean Paul,Bishira Latif,Kwitonda Ally,Kalisa Rashid,Djuma Lawrence,Mughenu Kakule Fabrice,Nyarugabo Moise,Haruna Niyonzima,Shaban Hussein Tshabalala.

AMAFOTO: NIYONZIMA Moïse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka