Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1 - 0

Mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0, gitsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa nyuma, bituma APR isigara irusha Rayon Sports amanota atatu gusa.

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, aho ku munota wa nyuma w’umukino, Mugisha Gilbert yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi wo ku ruhande ahita atanga Penaliti.

Iyi penaliti nyuma y’impaka yahise iterwa neza na Michael Sarpong, umukino urangira ari igitego 1-0, bituma APR irusha Rayon Sports amanota atatu ku rutonde rwa Shampiyona.

Michael Sarpong yishimira igitego yatsindiye Rayon Sports
Michael Sarpong yishimira igitego yatsindiye Rayon Sports

Nyuma y’uyu mukino wagaragayemo ubushyamirane cyane, by’umwihariko abakinnyi batishimiraga ibyemezo by’abasifuzi, haje gukurikiraho guhangana hagati y’abafana, aho bateranaga amacupa y’amazi.

Ku munsi wa 24, Shampiyona izakomeza Rayon Sports yerekeza i Muhanga tariki 28/04/2019, naho APR ikazakira Bugesera FC tariki 27/04/2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho umunsi wa 25 APR Fc ikazakira Kiyovu Sports, naho Rayon Sports ikazakira ESPOIR Fc

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Rusheshangoga Michel, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina , Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Ally Niyonzima, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague na Hakizimana Muhadjili.

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Iradukunda Eric Radou, Eric Rutanga Alba, Habimana Hussein, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugheni Kakule Fabrice, Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka, Ulimwengu Jules na Sarpong Michael .

Abafana ba Rayon Sports ibyishimo ni byose hirya no hino mu gihugu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka