Rayon Sports itegereje rutahizamu ugomba gusimbura umunya-Gabon

Ikipe ya Rayon Sports yari yizeye gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Gabon ntibikunde, yiteguye kumusimbuza undi ukomoka muri DR Congo

Hashize icyumweru ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu ukomoka muri Gabon witwa Junior Bayanho-Aubyang, akaba ndetse yaranakoranye imyitozo n’ikipe ya Rayon Sports, aho byavugwaga ko yatinze gusinya kubera umuhagarariye (Manger) wari utarahagera.

Nyuma yo gukomeza gutegereza uwo Manager bikarangira ataje, ikipe ya Rayon Sports ntiyabashije kuba yamushyira ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha muri shampiyona igomba gutangira kuri iki Cyumweru.

Amakuru atugeraho kugeza ubu ni ko ikipe ya Rayon Sports yaje guhita ishaka undi rutahizamu ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ikaba yaranahise imubonera ibyangombwa bimwemerere kuva muri shampiyona imwe ajya mu yindi (ITC).

Uyu rutahizamu biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu akabona kuba yasinya amasezerano, aho bigoranye ko yakina umukino wa mbere wa shampiyona Rayon Sports izakinamo na Gasogi kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nonese gusinya bikenera ko aba ahari ? Ikorana buhanga ritanga ububasha bwo gusinya online bidasabye ko ahagera. Ubwo ntibumvikanye.

Usesenguzi yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Turabemera cyane naho rayon izagitwara ndavuga igikombe

Paul PH yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Kbs rayon sport tuyirinyuma twese nkabafana

Paul PH yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Muraha kgltuday twishimiye amakurumutugezaho murakoze

Boy emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Dukomeje kubashimira kuko update zose za rayon sport muzitugezaho uko zakabaye!

Jean Neppomuscene NIYITEGEKA yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka