Rayon Sports isoje umwaka itsinda Amagaju (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports isoje umwaka iha abakunzi bayo ubunani, nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 2-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Wari umukino usoza umwaka wa 2018 ku ikipe ya Rayon Sports, aho nyuma yo gutakaza umukino wa ESPOIR na Police FC, iyi kipe yari ifite inyota yo kongera kubona amanota atatu.

Ni umukino Rayon Sports nk’uko bimaze iminsi igenda yatangiye ihusha uburyo bwari bwabazwe bwo kubona igitego, aho abakinnyi nka Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb bari batangiye bahusha ibitego byabazwe, umunyezamu Twagirimana Pacifique w’Amagaju akababera ibamba.

Umunyezamu w'Amagaju yakuyemo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego
Umunyezamu w’Amagaju yakuyemo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego

Ku munota wa 11 w’umukino, Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere, igitego cyatsinzwe na Bukuru Christophe, ari nacyo gitego cya mbere yari atsinze kuva yagera muri Rayon Sports avuye muri Mukura VS.

Bimenyimana Bonfils Caleb nyuma yo gutsinda igitego yaje kugaragaza ikibazo yitabwaho n'abaganga
Bimenyimana Bonfils Caleb nyuma yo gutsinda igitego yaje kugaragaza ikibazo yitabwaho n’abaganga

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari gitego 1-0, mu gice cya kabiri kikigitangira, Bimenyimana Bonfils Caleb wari uvuye mu bihano by’imikino itanu, yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri, ari nako umukino waje kurangira Rayon Sports yegukanye amanita atatu.

Andi mafoto kuri uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rayon irata ibitego byinshi cyane,umutoza niyogishe ba rutahizamu icyo gukora,ikindi abakinnyi bikuremo ibintu byo kwiharira cyane bakine nka equipe,abafana bakeneye umukino mwiza n’ibitego,niyo mpamvu bishyura ayabo,2000 ahasigaye hose si make nabusa..ubona ikipe buri kanya iba irimbere y’izamu ry’adiversaire ariko igatsinda kubwaburembe. barutahizamu nibikosore kbs.

Fifi yanditse ku itariki ya: 30-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka