Rayon Sports ishobora kwakira abafana ku mukino izerekanamo abakinnyi bashya

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kwemererwa kwakira abafana kuri sitade mu mukino wa gicuti izakinamo n’ikipe hagati ya Mukura Victory Sports na Police FC kuri Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports izanamurikiramo abakinnyi bashya ndetse na numero bazambara mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 ishobora kuzemererwa kwinjiza abafana muri sitade nk’uko tubikesha umwe mu bantu ba hafi muri iyi kipe.

Yagize ati “Twarabisabye barabitwemerera mu magambo ariko ntiturasubizwa mu buryo bwanditse turacyategereje.”

Biravugwa ko kandi abafana ibihumbi icumi (10,000) ari bo bashobora kwemererwa kwinjira muri Sitade Amahoro ubusanzwe yakira abafana babarirwa mu bihumbi mirongo itatu(30,000).

Uyu mukino ku makipe yombi uzaba uri mu rwego rwo gukomeza kwitegura shampiyona ya 2021-2022 iteganyijwe gutangira tariki 30 Ukwakira 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka