Rayon Sports isezereye Police Fc iyinyagiye 6-1

Ikipe ya Rayon Sports igeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro isezereye Police Fc nyuma yo gutsinda Police ibitego 6-1 mu mikino ibiri

Nyuma y’aho Rayon Sports yari yatsinze Police Fc ibitego 2-0 mu mukino ubanza, yongeye kuyinyagira ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi babanjemo:

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Nzayisenga Jean D’Amour Mayor, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique na Nova Bayama.

Ikipe ys Rayon Sports yabanje mu kibuga, ku maso bamwenyuraga
Ikipe ys Rayon Sports yabanje mu kibuga, ku maso bamwenyuraga

Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe Jean Marie, Patrick, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Foic, Imurora Japhet, Songa Isaïe na Usengimana Danny.

Ikipe ya Police yabanje mu kibuga
Ikipe ya Police yabanje mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’igice cya mbere, ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, Rayon Sports itsinda icya kabiri cyitsinzwe na Patrick Umwungeri.

Rayon Sports yishimira igitego cya mbere cya Savio
Rayon Sports yishimira igitego cya mbere cya Savio

Ikipe ya Police yaje kubona igitego kimwe cyatsinzwe na Danny Usengimana ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports barimo Mugabo Gabriel, igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakuyemo Mugabo Gabriel yinjizamo Irambona Eric, mu gihe Police yo yari yakuyemo Patrick Umwungeri imusimbuza Biramahire Christophe mu gice cya mbere.

Nshuti Savio watsinze igitego cya mbere, gusa ntiyarangije umupira kubera imvune
Nshuti Savio watsinze igitego cya mbere, gusa ntiyarangije umupira kubera imvune

Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nahimana Shassir ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin.

Rayon Sports yatsinze icya kane cyatsinzwe nanone na Nahimana Shassir, ku mupira yari ahawe na Nsengiyumva Moustapha, umupira urangira ari ibitego 4-1, Police irasezererwa.

Abafana ba Rayon Sports bakomeje guhabwa ibyishimo n'ikipe yabo
Abafana ba Rayon Sports bakomeje guhabwa ibyishimo n’ikipe yabo

Mu wundi mukino wa 1/4 wabereye i Rusizi, Espoir isezereye Marines nyuma yo kunganya 0-0, mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1, igitego cyo hanze giha amahirwe Espoir gukomeza, ikazahura na Rayon Sports muri 1/2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

rayor sport oyeeee!!! tukurinyuma ukomerezaho.

alphonse hagenimana yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

Ikipe yimana oyeee!! Gasenyi we turakwemera.ndi umufana wa mukura v s

Sungula yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

Mbabwize ukuri Police yatsinzwe mbere y’ umukino iriya ntego ntabwo ibaho bivangiye pe !!!

Marie yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Rayon sport iradushimisha cyane!

niyonkuru fidele yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka