Rayon Sports isezereye Lydia Ludic iyitsindiye i Burundi

Ikipe ya Rayon Sports isezereye LLB y’i Burundi nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Burundi

Ikipe ya Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 30 w’umukino, nyuma yo guhererekanya neza kw’abakinnyi bo hagati, maze Shabban Hussein ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere, ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Tchabalala wari watsinze igitego mu mukino ubanza, yongeye gutsindira Rayon Sports
Tchabalala wari watsinze igitego mu mukino ubanza, yongeye gutsindira Rayon Sports

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Lydia Ludic Burundi yihariye umukino isatira cyane ikipe ya Rayon Sports gusa byose ntacyo byaje gutanga kuko Rayon Sports yihagazeho umukino urangira ari cya gitego 1-0 cya Rayon Sports.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Eric Rutanga, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot ,Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel na Shabban Hussein Tchabalala.

Nyuma yo gusezerera iyi kipe, Rayon Sports igomba kuzahita ihura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo mu kwezi gutaha, izawutsinda ikazahita yerekeza mu matsinda ya CAF Champions league.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

nibyiza cyane kuba reyon. kuko mayele yari yadusuzuguye nkabanyarwanda abubwo bayitsinze bike ariko ntacyo ubu tugiye gutegura macth ya APR FC

musabirema cyprien yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka