Rayon Sports iritaba Ferwafa kubera ikirego cya Nishimwe Blaise

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze gutumizwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” kubera ikirego cyatanzwe n’umukinnyi Nishimwe Blaise.

Nyuma y’aho hashize iminsi havugwa ko Nishimwe Blaise usanzwe ari umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports yaba yifuzwa n’ikipe ya APR FC, ubu uyu mukinnyi yaje gufata umwanzuro wo kurega Rayon Sports muri Ferwafa.

Nyuma yo gutanga ikirego, Ferwafa yamaze gutumira impande zose zirebwa n’iki kibazo zirimo ikipe ya Rayon Sports uyu mukinnyi asanzwe afitiye aya masezerano, ndetse na Nishimwe Blaise by’umwihariko watanze iki kirego, aho bitaba Ferwafa kuri uyu wa Gatatu.

Nishimwe Blaise yitwaye neza muri uyu mwaka w'imikino
Nishimwe Blaise yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko biteguye kujya kugaragaza ibikubiye mu masezerano ye kuko bibemerera kuba Nishimwe Blaise ari umukinnyi wabo mu gihe cy’imyaka ibiri isigaye.

Yagize ati “Yasinye amasezerano y’imyaka itatu, mu kwezi kwa karindwi ni bwo yatubwiye ko hari ikipe imushaka tumwereka ko afite amasezerano muri Rayon Sporta ariko agaragaza ubushake bwo kugenda, ndetse n’umubyeyi we araza tubereka amasezerano.”

“Yakomeje kugaragaza gushaka kugenda, tumubwira ko angenda atyo azaba yishe amasezerano kandi bizakemurwa n’inzego zibishinzwe, nyuma tuza kumworohereza tumubwira ko abwira iyo kipe ibyo twifuza, ikipe iraza iduha amafaranga make cyane ntibyakunda.”

“Ibyo asaba muri Ferwafa ni uburenganzira bwe, ejo tuzajya muri Ferwafa turebe ibyo avuga natwe tubereke amasezerano maze turebe umwanzuro”

Nishimwe Blaise mu nzira zisohoka muri Rayon Sports
Nishimwe Blaise mu nzira zisohoka muri Rayon Sports

Mu minsi yashize byavugwa ko ikipe ya APR FC yifuzaga guha Rayon Sports amafaranga abarirwa hagati ya Miliyoni 20 na 30 Frws, mu gihe Rayon Sports yo yifuzaga Miliyoni 50 Frws ariko APR FC ikanga kuyatanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka