Rayon Sports irerekeza i Nyamagabe idafite Rutanga na Sarpong

Ku mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona, Amagaju azaba yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe, aho izaba idafite abakinnyi babiri b’ingenzi

Guhera kuri uyu wa Kane harakomeza imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho APR izaba yerekeje i Gicumbi gukina na Gicumbi Fc, naho Rayon Sports ikazajya i Nyamagabe ku wa Gatandatu.

Michael Sarpong yamaze kuzuza amakarita atatu y'umuhondo
Michael Sarpong yamaze kuzuza amakarita atatu y’umuhondo

Nyuma yo kubona ikarita y’umuhondo ku mukino Rayon Sports yakinaga na Police FC, rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong, ndetse na myugariro Eric Rutanga, aba bose ntibemerewe gukina umukino bazakirwamo n’Amagaju.

Jonathan Rafael da Silva ashobora kuzaziba icyuho cya Michael Sarpong
Jonathan Rafael da Silva ashobora kuzaziba icyuho cya Michael Sarpong
Eric Irambona watanze umupira wavuyemo igitego ku mukino wa Police Fc, azafata umwanya wa Eric Rutanga
Eric Irambona watanze umupira wavuyemo igitego ku mukino wa Police Fc, azafata umwanya wa Eric Rutanga

Imikino y’umunsi wa 27 wa Shampiyona

Ku wa kane tariki 09/05/2019

Gicumbi vs APR

Ku wa Gatanu tariki 10/05/19

AS Kigali vs Muhanga
Kirehe vs Mukura
Marines vs Etincelles

Ku wa Gatandatu Tariki 11/05/19

Kiyovu Sports vs Espoir
Musanze vs Sunrise
Bugesera vs Police
Amagaju vs Rayon Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka