Rayon Sports irateganya imikino ya gicuti n’amakipe yo muri RDC

Mu gihe shampiyona yahagaze kubera imikino itandukanye y’amakipe y’ibihugu, ikipe ya Rayon Sports irimo gushakisha uko yabona imikino ya gicuti iyifasha gukomeza kwitwara neza muri shampiyona ya 2022-2023 imaze gukinamo imikino itatu yose yatsinze.

Rayon Sports iritegura imikino ys gicuti
Rayon Sports iritegura imikino ys gicuti

Umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports, Patrick Namenye, yabwiye Kigali Today ko bari mu biganiro n’amakipe akomeye yo muri Repbulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ubwo kuyabona ngo bitoroshye, kuko zirimo kwitegura itangira rya shampiyona yabo.

Yagize ati “Nta mikino twari twemeza, twarabitekereje tugerageza amakipe twifuzaga ariko ntabwo byakunze, kuko akomeye twifuzaga ari mu mikino Nyafurika. Twashakaga amakipe akomeye yo muri Congo kubera ko ubu shampiyona yari itaratangira, ariko amenshi ari mu myiteguro ya shampiyona mu bihugu by’abarabu.”

Umunyamabanga wa Rayon Sports ariko avuga ko bakomeje gushakisha ikipe byashoboka ko bakina umukino wa gicuti mu cyumweru gitaha, amakipe arimo Dauphin Noir itozwa na Guy Bukasa.

Ati “Dukomeje gushakisha ku buryo mu cyumweru gitaha bidukundiye twakina umukino umwe wa gicuti. AS Dauphin Noir nk’ikipe iri hafi yacu kandi batozwa n’umutoza wahoze mu ikipe yacu (Guy Bukasa), turimo kuyitekerezaho, turimo kunoza ibya nyuma kugira ngo turebe ko byakunda, bidukundiye dushobora gukina ku wa gatatu.”

Shampiyona izasubukurwa tariki 1 Ukwakira 2022, Rayon Sports ihita isura ikipe ya Marine FC ikunda kuyigora, mu mukino uzabera kuri Stade Umuganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rayon tura yemera cyane kbx muge mutugezaho amakuru yayo

Byiringiro jack yanditse ku itariki ya: 19-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka