Rayon Sports irateganya imikino ibiri ya gicuti iki cyumweru

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino ya CAF Champions League, iri gutegura imikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali muri iki Cyumweru

Rayon Sports igiye gukina imikino ya gicuti
Rayon Sports igiye gukina imikino ya gicuti

Kuri uyu wa mbere ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa mbere wa gicuti mu rwego rwo gufasha abakinnyi kumenyerana.

Muri uyu mukino wabereye mu Nzove, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gitikinyoni ibitego 3-1, aho ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Bizimana Yannick watsinze bibiri, ndetse na Saidi Irakoze watsinze icya gatatu kuri Penaliti.

Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko ikipe ya Rayon Sports iteganya gukina umukino wa mbere wa gicuti na AS Kigali kuri uyu wa Gatanu Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umwanya abafana bazaba babonye wo kureba uko ikipe ihagaze
Ni umwanya abafana bazaba babonye wo kureba uko ikipe ihagaze

Undi mukino ikipe ya Rayon Sports iteganya, ni umukino Rayon Sports ishobora gukina na Villa Sports Club yo muri Uganda, ukaba wakinwa kuri iki Cyumweru i Kigali, mu gihe amakipe yombi yaba yamaze kubyemeranya.

Ikipe ya Rayon Sports ikaba ikomeje gutegura umukino wa CAF Champions League uzayihuza na El Hilal Omdurman yo muri Sudani, ukazakinwa tariki 11/08/2019 ku i Saa Cyenda zuzuye i Nyamirambo.

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka