Rayon Sports iratangira imikino yo kwishyura igenda mu modoka yayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko ubu bwamaze kubona amafaranga abemerera gukura imodoya yayo muri Magerwa, bagatangira kuyigendamo nk’iyabo

Ibi bije nyuma y’igihe iyi modoka yari imaze itegerejwe nyuma yo kwerekanwa bwa mbere, nyuma ikamara iminsi abakunzi ba Rayon Sports batazi irengero ryayo.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant yahaye Rayon Sports Sheki ya Milioni 34, nk’uko byari byatangajwe ko ari yo mafaranga bazatanga, naho Rayon Sports ikazatanga izindi Milioni 16, bakaba bishyuye igice kimwe cya Milioni 100 igomba kugurwa.

Radiant ishyikiriza Rayon Sports sheki ya Milioni 34
Radiant ishyikiriza Rayon Sports sheki ya Milioni 34

Paul Muvunyi Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, yatangaje ko imodoka itari yaratainze, ahubwo ko ariko amasezerano bagiranye na Radiant yavugaga, ko bagomba kuzayishyura muri Mutarama 2019.

Yagize ati "Radiant yari yatwemereye ko izadushyikiriza aya mafaranga mu kwezi kwa mbere, bubahirije igihe badusezeranyije ni yo twari twategereje kugira ngo hatangwe igice cya mbere cyo kugura iriya Bus."

"Ubu kuri bus hagiye gushyirwaho ’amabara ya Radiant n’iriya mibare kugira ngo abakunzi ba Rayon Sports bamenye neza uko bazajya bafata ubwishingizi, naho bus ikazatangira gukoreshwa mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona, kuko twari dufite ikibazo gikomeye cyo gutwara abakinnyi"

Iyi bus mu mikino yo kwishyura izaba itwara abakinnyi ba Rayon Sports
Iyi bus mu mikino yo kwishyura izaba itwara abakinnyi ba Rayon Sports

MENYA UMWANDITSI

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turishimye cyane abakunzi ba reyonsipolo .badushaki nabakinnyi batyaye dukubite amakipe.

nsabimana silas yanditse ku itariki ya: 16-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka