Rayon Sports irasaba CAF kutajya muri Sudan kwishyura Al Hilal

Ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gusaba kutajya muri Sudan gukina umukino wo kwishyura mu irushanwa rya CAF Champions League hagati yayo na Al Hilal kubera impamvu z’umutekano muke uvugwa muri Sudan.

Nyuma y’umukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Rayon Sports igomba kwerekeza muri Sudan mu mujyi wa Omdurman gukina umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba tariki ya 24 z’uku kwezi kwa munani kuri Stade ya Al Hilal yakira abantu ibihumbi 60.

Gusa kubera impamvu z’umutekano muke uvugwa muri iki gihugu, Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gusaba Ferwafa kwandikira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iyisaba ko umukino wo kwishyura utabera mu gihugu cya Sudan.

Umutekano muke umaze iminsi uvugwa muri Sudan nyuma y’impinduramatwara yasize ikuye ku butegetsi Omar al-Bashir wabuvuyeho tariki 11 Mata 2019 bugasigarana akanama k’ingabo z’igihugu.

Gusa imyigaragambyo y’abasaba ko ubutegetsi buva mu maboko y’ingabo yarakomeje kugeza ubwo hemejwe ko hagomba kujyaho Leta iyobowe n’abasivili.

Kugeza ubu ibihugu bitandukanye birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisaba abaturage babyo kureka ingendo mu bice bitandukanye by’igihugu cya Sudan.

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze gusa ndumva rwose iyo equipe ya rayon itajya muri sudan nkuko ibyifuza ahubwo umukino wazabera mu rwanda

Fridaus yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

So tubafashe iki?

Fuck you yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka