Rayon Sports inyagiye Mukura VS ishimangira umwanya wa kabiri muri Shampiyona

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, hakomezaga umunsi wa 14 wa shampiyona. Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura ibitego 5 kuri 1 ishimangira umwanya wa kabiri mbere yo guhura na mukeba APR FC.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga:

Kimenyi Yves (Umunyezamu), Iradukunda Eric, Ndizeye Samuel, Rugwiro Hervé, Rutanga Eric (Captain), Nshimiyimana Amran, Oumar Sidibé, Ciza Hussein, Yannick Bizimana, Iranzi Jean Claude, Michael Sarpong.

Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga:

Iratugenera Edouard (Umunyezamu), Hassan Rugirayabo, Senzira Mansour, Ngirimana Alex, Olih Jacques, Ramadhan Niyonkuru, Gael Duhayindavyi , Ndizeye Innocent, Muniru, Ntwari Evode na Iradukunda Jean Bertrand.

Ikipe ya Mukura ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 15 kuri Coup-franc yari Itewe na Duhayindavyi Gael maze umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports Nshimiyimana Imran yitsinda igitego.

Iki gitego nticyaciye intege Rayon Sports yaje kwishyura ku munota wa 37 igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong ku mupira wari utewe na Rutanga Eric.
Rayon Sports yungukiye muri iki gitego itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 44. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’ibitego 2 kuri 1 cya Mukura.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nke. Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bizimana Yannick wanatsindaga igitego cye cya kabiri muri uwo mukino ku makosa y’Umunyezamu Edouard wa Mukura. Nyuma y’iminota 2 gusa Sarpong yatsinze igitego cya kane ku rindi kosa ry’umunyezamu wa Mukura wafashe umupira ukamucika usanga Sarpong ahagaze neza.

Ku munota wa 90 Oumar Sidibé yateye ishoti rikomeye cyane nko muri metero 35 umuzamu ntiyarabuka aho umupira unyuze.

Intsinzi ya Rayon Sports yatumye iyo kipe ishimangira umwanya wa kabiri n’amanota 31 mbere yo gucakirana na APR FC ku munsi wa 15 wa shampiyona. Ni umukino uzaba ku wa gatandatu w’iki cyumweru gitangiye, hazaba ari ku itariki 21 Ukuboza 2019.

Indi mikino yabaye:

Ku wa gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2019

Heroes 0-1 APR FC
Gicumbi FC 1-2 Bugesera
Gasogi United 1-1 As Kigali

Ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019

Rayon Sports FC 5-1 Mukura VS (Stade de Kigali)

Musanze FC 0-0 Etincelles FC (Stade Ubworoherane)

SC Kiyovu 1-3 Police FC (Stade Mumena)

Sunrise FC 1-1 Marines FC (Stade Nyagatare)

Espoir FC 0-0 AS Muhanga (Stade Rusizi)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntago ishimangiye umwanya wa 2 kuko siyo ntego yayo.
Ahubwo wari kwandika ko isatira umwanya wa mbere cg ko Yokeje igitutu , igatitiza , igatera ubwoba bwinshi cne iri imbere yayo.

Longolongo yanditse ku itariki ya: 16-12-2019  →  Musubize

Iyi champion iraryoshye kbs.amakipe atangiye gukubana

Alias yanditse ku itariki ya: 15-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka