Rayon Sports inyagiye Marines abafana bongera kumwenyura (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu imbere ya Marines, mu mukino yayitsindiye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Rayon Sports yari imaze imikino itatu itabona intsinzi, yitwaye neza itsimda Marines ibitego 6-1.

Ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 19 kuri Coup-franc yatsinzwe na Eric Rutanga, nyuma y’iminota itatu gusa Iranzi Jean Claude ahita atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

Ku munota wa 30 Iranzi Jean Claude yahise atsindira Rayon Sports igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yateye, umunyezamu Rukundo Protogene arwana nawo ariko uranga ujya mu izamu.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ikipe ya Marines yaje kubona igitego cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenu ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje gutsinda ibindi bitego bitatu byatsinzwe na Mugisha Gilbert, Oumar Sidibe ndetse na Iragire Saidi.

Mu yindi mikino, ikipe ya Mukura yihereranye AS Kigali kuri Stade Huye iyitsinda ibitego 3-1, mu gihe ESPOIR nayo yatsinze Heroes ibitego 3-2 kuri Stade ya Bugesera i Nyamata.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports : Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Runanira Amza, Iradukunda Eric Radou, Rutanga Eric, Nizeyimana Mirafa, Comodore Olekuei, Oumari Sidibe, Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick.

Marines FC: Rukundo Protogene, Bizimungu Omar, Niyonkuru Jean Aime, Nsabimana Hussein, Nsengiyumva Djafar, Rushema Chris, Nsengiyumva Irashid, Samba Cedric, Mugenzi Bonheur,Nishimwe Blaise na Niyonkuru Sadjat.

Amafoto kuri uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka