Rayon Sports inyagiye Heroes FC mu mukino wa Gicuti (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu yanyagiye ikipe ya Heroes Fc ibiteho 4-1 mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Ni umukino watangiye ugenda buhoro bijyanye n’uko wabonaga amakipe yombi adashaka kwivuna ariko byagiye bihinduka uko iminota yagendaga.

Ku mupira we wa kabiri yari afashe Tuyisenge Arsene yaje kugira imvune byatumye ahita asohoka mu kibuga maze asimburwa na Traore.

Ku ikosa ryakozwe na ba myugariro ba Heroes FC, ikipe ya Rayon Wports yabonye Coup-Franc maze iterwa neza na Héritier Luvumbu Nzinga maze umupira usanga Mucyo Didier ahagaze neza aterekamo igitego cya mbere.

Ikipe ya Heroes wabonaga irimo guhererekanya neza gusa gushyira mu izamu bikaba ikibazo. Muri uyu mukino kandi umutoza Haringingo Christian Francis yari yahisemo gukoresha rutahizamu w’umunye-Congo Mindeke Fukiani Jean Pierre uri mu igeragezwa ariko nta kidasanzwe yagaragazaga.

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kunyeganyeza inshundura ubwo bazamukanagana ku ruhande rw’ibumoso maze Muvandimwe Jean Marie Vianne ahinduye umupira mu rubuga rw’amahina usanga Mucyo Didier agaze neza maze atsindira Rayon sports igitego cya kabiri cyari n’icyakabiri kuri we.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ikipe ya Heroes yabonye igitego ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports baciwe mu rihumye na rutahizamu wa Heroes maze ayitsindira igitego cya mbere.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye ari ibitego 2 bya Rayon Sports kuri kimwe cya Heroes.

Mu gice cya kabiri umutoza Haringingo yakoze impinduka maze akuramo Traore mu gice cy’ubusatirizi ashyiramo Ndekwe Felix.

Umutoza yakuyemo kandi Ngendahimana Eric ashyiramo Mitima Isaac ndetse na Ganijuru Elie nawe yinjiye mu kibuga asimbuye Muvandimwe JMV.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira ikipe ya Heroes ariko biba iby’ubusa.

Haringingo yongeye gukora izindi mpinduka maze akuramo Mugisha francois ashyiramo Mbirizi Eric mu kibuga hagati ndetse yahise anakiramo rutahizamu Mindeke Fukiani Jean Pierre wabonaga ko yagowe no gutera mu iazmu maze ashyiramo Mussa Camara.

Ku munota wa 10 w’igice cya kabiri ku Ikosa ryari rikorewe Mussa Camara, Rayon Sports yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe nanone na Mucyo Didier nyuma y’umupira wari uhanwe na Ndekwe Felix.

Ku munota 75 w’umukino Rayon Sports yabonye igitego cya 4 gitsinzwe na Moussa Camara nyuma y’ishoti rikomeye yohereje mu izamu rya Rayon sports umuzamu ntiyarabukwa.

Heroes Fc yinganjemo abakinnyi bakiri bato yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Rayon sports ihanahana umupira neza gusa icyemezo cya nyuma kikagorana.

Dore abakinnyi ba Rayon sports babanje mu kibuga.
Twagirumukiza Amani, Nkurunziza Félicien, Eric Ngendahimana, Mucyo Didier, Muvandimwe JMV, Mugisha François, Kanamugire Roger,Tuyisenge Arsène,Hadji Iraguha, Mindeke Fukiani Jean Pierre na Héritier Nzinga Luvumbu.

Umukino warangiye ari ibitego 4 bya Rayon Sports kuri 1 cya Heroes Fc.

Ikipe ya Rayon sports iragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatandatu ikina na Police Fc mu mukino wa Gicuti.

AMAFOTO: Ruzindana Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka