Rayon Sports inyagiye Bugesera mbere y’isubikwa rya Shampiona (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports itsinze Bugesera ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiona wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mbere y'umukino icyizere cyari cyose ku bakinnyi ba Rayon Sports
Mbere y’umukino icyizere cyari cyose ku bakinnyi ba Rayon Sports

Rayon Sports yafunguye amazamu kuri Penaliti ku munota wa 26, nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Muhire Anicet wasunitse Michael Sarpong mu rubuga rw’amahina, yinjizwa neza na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Michael Sarpong yinjirana umupira mu rubuga rw'amahina
Michael Sarpong yinjirana umupira mu rubuga rw’amahina
Muhire Anicet uzwi ku izina rya Gasongo amukoraho aragwa, umusifuzi atanga Penalty
Muhire Anicet uzwi ku izina rya Gasongo amukoraho aragwa, umusifuzi atanga Penalty

Rayon Sports yakomeje kurusha Bugesera, yaje kuyitsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu n’umutwe ku munota wa 42, kuri koruneri yari itewe na Eric Rutanga.

Ku munota wa 77, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bonfils Caleb, ku mupira yari ahawe na Niyonzima Olivier Sefu, umukino urangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

Ubu nibwo buryo Rayon Sports yakoreshaga yishimira ibitego uyu munsi
Ubu nibwo buryo Rayon Sports yakoreshaga yishimira ibitego uyu munsi
Bishimiraga igitego mu buryo bwaturutse ku ndirimbo yitwa Malwedhe ya King Monada wo muri Afurika y'Epfo
Bishimiraga igitego mu buryo bwaturutse ku ndirimbo yitwa Malwedhe ya King Monada wo muri Afurika y’Epfo

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Sefu, Mukunzi Yannick, Donkor Prosper, Bukuru Christophe, Bimenyimana Bonfils Caleb na Michael Sarpong.

Bugesera yari yambaye umwambaro mushya
Bugesera yari yambaye umwambaro mushya

Bugesera FC: Nsabimana Jean de Dieu, Nimubona Emery, Rucogoza Aimable Mambo, Muhire Anicet Gasongo, Ndabarasa Tresor, Nsengiyumva Idrissa, Bienvenue Mugenzi, Nzigamasabo Steve, Rucogoza Djihad, Samson Ikechuku, Kadogo Eric.

Nyuma yo gukina umunsi wa gatanu wa Shampiona, imikino iiraba isubitswe kugira ngo Amavubi ategure umukino uzayahuza na Centrafurika uzaba tariki 18/11/2018, Shampiona ikazasubukurwa tariki 29/11/2018

Uko imikino y’umunsi wa gatanu yose yagenze

Ku wa Kabiri tariki 06/11/2018

Etincelles FC 0-2 APR FC
Mukura VS 0-0 AS Kigali

Ku wa Gatatu tariki 07/11/2018

Gicumbi FC 2-3 Amagaju FC
Sunrise FC 2-1 SC Kiyovu

Ku wa Kane tariki 08/11/2018
Espoir FC 1-0 Kirehe FC
Rayon Sports FC 3-0 Bugesera FC
AS Muhanga 0-0 Marines FC
Police FC 1-0 Musanze FC

Urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi nyuma y’umunsi wa gatanu

Bimenyimana B. Caleb (Rayon) 04
Hakizimana Muhadjiri (APR Fc) 03
Michael Sarpong (Rayon) 03
Ndikumana Tresor (Amagaju ) 03
Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) 03
Ndizeye Innocent (Mukura VS) 02
Nshuti D. Savio (APR FC) 02
Byiringiro Lague (APR FC) 02
Songa Isaie (Police Fc) 02
Bizimana Yannick (Muhanga) 02
Hakundukize Adolphe (Muhanga) 02
Imanishimwe Emmanuel (APR FC) 02

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabafite erega ntarutugu rukura ngo rusumbe ijosi
Mugesera ni ibitambambuga
Ikipe ni rayon

Kabaysi yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka