Rayon Sports inganyije na URA FC

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Uganda Revenue Authority (URA FC) igitego 1-1, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu.

Ni umukino Rayon Sports yateguye mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona 2022-2023. Uyu mukino wari uryoheye ijisho, amakipe yombi yaranzwe no guhererekanya umupira neza hagati mu kibuga, ari nako agerageza uburyo butandukanye.

Rayon Sports yabonye uburyo bwa mbere bukomeye mu mukino ku munota wa 13, ubwo Rafael Osaluwe yageragezaga ishoti rikomeye imbere y’izamu rya URA FC ryari ririmo Ssebwalunyo Hannington, ariko umupira ujya muri koruneri.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje guhererekanya neza, maze ku munota wa 54 Ndekwe Felix akorerwa ikosa hafi y’urubuga rw’amahina, umusifuzi Ruzindana Nsolo atanga kufura. Uyu mupira w’umuterekano watewe na Rafael Osaluwe maze umunyezamu wa URA FC awukoraho ukubita ku giti cy’izamu uruhukira mu rushundura, Rayon Sports ibona igitego cya mbere.

Umutoza Haringingo Francis yahise akora impinduka zitandukanye, ashyiramo abakinnyi nka Boubacar Traore akuramo Paul Were witwaye neza, Rudasingwa Prince yasimbuwe na Musa Essenu, Ndekwe Felix wakoreweho ikosa ryavuyemo igitego asimburwa na Mugisha François, mu gihe Iraguha Hadji yasimbuye Rafael Osaluwe watsinze igitego.

Amakipe yombi yakomeje gukina umupira wo guhanahana, Rayon Sports isatira cyane ariko ubwugarizi bwa URA FC bwari burimo abakinnyi nka Opiro Justin, Matovu Patrick n’umunyezamu wabo bakihagararaho ari nako URA FC abakinnyi bayo nka Kagimu Shafir kapiteni wayo, Ojera Joackiam, Karega Hassan bagera imbere y’izamu rya Ramadhan Kabwili.

Ibi byahaye umusaruro URA FC ku munota wa 76 ubwo kapiteni Kagimu Shafir yatangaga umupira mwiza maze Dada Ibrahim winjiye mu kibuga asimbura, ashyiraho umutwe abonera ikipe ye igitego cyo kwishyura ari nacyo cyarangije umukino ari igitego 1-1.

Ku cyumweru tariki 4 Nzeri 2022 ikipe ya Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti mpuzamahanga, uzayihuza na Singida Big Stars kuri stade ya Kigali uteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka