Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi batanu bavuye muri APR FC

Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi batanu baheruka gutandukana n’ikipe ya APR FC

Abakinnyi bamaze gusinyira Rayon Sports kugeza ubu ni Rugwiro Hervé, Nizeyimana Mirafa, Nshimiimana Amran, Sekamana Maxime ndetse n’umunyezamu Kimenyi Yves.

Abakinnyi bashya beretswe abafana
Abakinnyi bashya beretswe abafana

Aba bakinnyi bose baje guhita banerekwa abafana, usibye Kimenyi Yves wahageze bwije ariko nawe yeretswe abafana bari basigaye ku kibuga.

Aba bakaba babisikanye n’abandi bakinnyi bane bakinaga muri Rayon Sports ari bo Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel ndetse na Mutsinzi Ange.

Umunyezamu Kimenyi Yves nawe yerekeje muri Rayon Sports
Umunyezamu Kimenyi Yves nawe yerekeje muri Rayon Sports
Sekamana Maxime nawe yishimiye kwerekeza muri Rayon Sports
Sekamana Maxime nawe yishimiye kwerekeza muri Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka