Rayon Sports ikoze amateka, isezereye Costa do Sol igera mu matsinda-Amafoto

Ikipe ya Rayon Sports yanditse amateka mashya mu Rwanda nyuma yo guserera ikipe ya Costa do SOl, mu mukino wo kwishyura wabereye i Maputo muri Mozambique

Abakinnyi 11 Rayon Sports yari yabanjemo i Kigali
Abakinnyi 11 Rayon Sports yari yabanjemo i Kigali

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yasabwaga gukomera ku mpamba y’ibitego 3-0 yatsindiye i Kigali mu mukino ubanza, aho umutoza yari yabanjemo abakinnyi bamenyerewe cyane mu kugarira, biza kurangira intego bayigezeho basezerera Costa do Sol yo muri Mozambique.

Ikipe ya Costa do Sol yafunguye amazamu ku munota wa 32 w’umukino, nyuma y’aho iyi kipe yari imaze akanya isatira ikipe ya Rayon Sports.

Ikipe ya Costa do Sol yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports, iza no guhita ibona penaliti yari ikozwe na Mugabo Gabriel, ku bw’amahirwe ya Rayon Sports Costa do Sol iyitera hanze.

Mbere gato y’uko igice cya mbere ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe igitego cya kabiri nyuma y’uburangare bw’abakinnyi ba Rayon Sports, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Igice cya kabiri kigitangira, Rayon Sports yahise ikora impinduka, Nyandwi Saddam asimburwa na Faustin Usengimana, naho Mugisha François Master asimburwa na Muhire Kevin.

Aba bakigera mu kibuga ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusatira cyane ndetse ihita inabona koruneri yakurikiwe n’umupira wa Christ Mbondi wakubise umutambiko.

Muhire Kevin, Christ Mbondi, Mukunzi Yannick na Tchabalala bakomeje guhererekanya neza imipira, ariko banagora cyane iyi kipe, gusa Christ Mbondi ku munota wa 80 yaje gusimburwa na Ismaila Diarra.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kwihagararaho kugeza umukino urangiye bikiri bya bibiri ku busa, Rayon Sports iyisezereea ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2

Abakinnyi babanje mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Niyonzima Olivier Sefu, Mukunzi Yannick, Mugisha François Master, Shabban Hussein Tchabalala na Christ Mbondi

Amwe mu mafoto y’abafana kuri Estádio Nacional do Zimpeto

Abana bakiri bato b'abanyarwanda baba i Maputo, bari baje gushyigikira Rayon Sports
Abana bakiri bato b’abanyarwanda baba i Maputo, bari baje gushyigikira Rayon Sports
Abafana ubwo bari bakiri kwinjira muri Stade, aha hari mbere y'amasaha abiri ngo umukino utangire
Abafana ubwo bari bakiri kwinjira muri Stade, aha hari mbere y’amasaha abiri ngo umukino utangire
Baje gushyigikira Rayon Sports ...
Baje gushyigikira Rayon Sports ...
Abakunzi ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever group baherekeje ikipe i Maputo
Abakunzi ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever group baherekeje ikipe i Maputo

Ikipe ya Rayon Sports izagera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu kane rishyira ku wa Gatanu Saa Sita n’iminota 40 z’ijoro, naho tombola y’uko amakipe azashyirwa mu matsinda ikazaba kuri uyu wa Gatandatu i Cairo mu Misiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ikipe ni rayol sport ntayindi nzangwa inyuma atariyo gikundiro yacu ooyeeeeee!!!!!

Iradukunda evariste yanditse ku itariki ya: 15-07-2019  →  Musubize

rayon yongeye kwerekana ko football ari supranational! Kandi ko abashyize hamwe nta kibananira! By’umwihariko dushimye abanyarwanda bose bagiye guhaha ariko ntibibagirwa ko amazi ashyuha arko ntiyibagirwe iwabo wa mbeho.Bravo ku barayon.Hari byinshi mukwiye kwigirwaho! Nsabye abahanzi b’abarayon kuduhimbira indirimbo bakayita IMBIMBURIRAKUBARUSHA ikazajya itwibutsa ibigwi by indashyikirwa bya Rayon sports.Mukomereze aho kandi no mu matsinda muzabe intimirwa mu kunezeza abanyarwanda murwana ku ishema ryacu.Courage!

Ishimwe jean claude yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

Ohh Rayooooon. Turagukunda, uri ikipe ihuza abanyarwanda bose abo mu Rwanda no hanze yaryo mu byiciro byose. Turakwifuriza gukomeza gutsinda

Kagabo Alexis yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

rayooooo!!!!
naho dushimire abanyarwanda baba hariya kbsa mwarakoze kandi mwabikoreye igihugu cyanyu. ooh rwanda, ohh rayon?

sam yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

Yooo cyakoze rayon yanjye iranshimishije pe

Niyomugabo japhet yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

do Sol bye naho "rayon"do win! ariko do Sol Abo bakinnyi Yari yabakuyehe uno munsi?i kgli Se Yababitse he?

rayon uduhaye isomo ryo kujya tuzigama hakiri Kare kuko uba akazarara I Mozambique nako ifundwe.
ariko nutemera ko rayon ari ikipe azabaze Costa do Sol. ikipe ni gikundiro 4ever,mutashye muhabwa impundu impinga Yose.undaje neza kbsa.

s alias papa baraka yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

ikipe ni iyi muyireke yigarurire imitima yacu nk’abanyarwanda muri ruhago kbsa abandi baratubeshya

gk yanditse ku itariki ya: 18-04-2018  →  Musubize

RAYON SPOT oyeoyeoye nzakurwa inyuma urichr wange reyon ndakweme ra ninde utagufana reyo oyeoyeoyeoye

NIYOMURINZI ELYSE yanditse ku itariki ya: 18-04-2018  →  Musubize

Congrats ku ikipe ya Rayons Sport no kubafana bayo muri rusange!bahesheje Ishema Igihugu cyacu!!!!!Oooh Rayon!!!

Caella! yanditse ku itariki ya: 18-04-2018  →  Musubize

ikipe ni iyi muyireke yigarurire imitima yacu nk’abanyarwanda muri ruhago kbsa abandi baratubeshya

gk yanditse ku itariki ya: 18-04-2018  →  Musubize

mbanje gushimira byinazeyo abafana ba Rayon sport batuye Muzambique,bagaragaje kwitanga gukomeye hamwe nogushyigikira ikipe dukunda.Nshimiye abakinnyi bose ba Rayon sport rwose mwarakoze,turabakunda cyane,nshimiye uyumutiza nawe yakize akazi biragaragara.turishimye ko mucyuye itsinzi mukaba mwanditse namateka

umufana yanditse ku itariki ya: 18-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka