Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde nyuma yo gutsinda Amagaju FC yahise amanuka

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kongerera icyizere abafana bayo cyo kuba yakwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).

Umunya-Brazil Raphael Da Silva yitwaye neza atsindira Rayon Sports igitego cya mbere muri uwo mukino
Umunya-Brazil Raphael Da Silva yitwaye neza atsindira Rayon Sports igitego cya mbere muri uwo mukino

Ni umukino wo ku munsi wa 27 wabereye i Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi.
Ikipe ya Rayon Sports yakinnye idafite rutahizamu wayo, umunya – Ghana, Michael Sarpong ndetse na Rutanga Eric kubera umubare w’amakarita atatu y’umuhondo bari bafite, yabashije kwitwara neza ibona amanota atatu.

Umunya-Brazil Raphael Da Silva ni we wafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino, ku munota wa 86 uwitwa Mudeyi Suleiman ashyiramo icy’agashinguracumu.

Ayo manota atatu yatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 63, ikaba irusha inota rimwe mukeba wayo APR FC, nay o yitwaye neza ku wa kane itsinda Gicumbi FC ibitego bitatu kuri kimwe (3 -1).

Amagaju atahiriwe n’umukino wayo na Rayon Sports yahise amanuka, asubira mu cyiciro cya kabiri, dore ko ubu yari afite amanota 17 yonyine mu gihe hasigaye imikino itatu.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona yabaye ku wa gatandatu, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC 3-0, Sunrise FC itsindwa na Musanze FC 1-2, Police FC itsinda Bugesera FC 3-1.

Ku wa gatanu AS Kigali yatsinze AS Muhanga 2-1, Kirehe FC itsinda Mukura VS 2-1 mu mukino wabereye i Kirehe.

Umukino wari uteganyijwe ku wa gatanu wagombaga guhuza amakipe akunda guhangana y’i Rubavu ari yo Marines FC na Etincelles wimuriwe kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi 2019 ukazabera i Rubavu kuri Stade Umuganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jyewe ndashima kt radio itugezaho amakuru ashyushye,gusa ndasa ko rayon sport yashyiramo ingufu nyinshi igakomeza urutonde,ubu nanjye ndi rayon nayifana ikipe y’abanyarwanda gikundiro ndi Felicien.HUYE -Tumba.

Nikwigize Felicien yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka