Rayon Sports ikomeje gusatira igikombe nyuma yo kwihererana Musanze FC

Mu mukino w’umunsi wa 28 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Musanze ibitego 3-1 iguma ku mwanya wa mbere.

Wari umwe mu mikino itatu Rayon Sports yasabwaga gutsinda ngo yegukane igikombe cya Shampiyona, aho itsinze Musanze ibitego 3-1.

Musanze ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mugenzi Cedrick wahoze muri Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje kwishyura igitego cya mbere, cyatsinzwe na Manzi Thierry kuri Coup-Franc yatewe na Manishimwe Djabel.

Michael Sarpong watsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri
Michael Sarpong watsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri

Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Michael Sarpong n’umutwe, ku mupira yari ahinduriwe na Manzi Thierry.

Igitego cy’intsinzi cyaje gutsindwa na Manishimwe Djabel ku mupira yari ahawe na Mugheni Fabrice, nawe acenga Munezero Fiston ahita atsinda ku ishoti rikomeye.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Iradukunda Eric, Irambona Eric, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Habimana Hussein, Mugheni Fabrice, Donkor Prosper, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong na Jules Ulimwengu.

Musanze FC: Shema Innocent, Hakizimana Francois, Dushimumugenzi Jean, Munezero Fiston, Mbonyingabo Regis, Barirengako Frank, Niyonkuru Ramadhan, Harerimana Obed, Kambale Salita Gentil, Mugenzi Cedrick na Kikunda Patrick Kaburuta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo kipe niy’imana no muyireke ibikore

Haragirimana yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka