Rayon Sports iguye miswi na Police FC, abarayons baririmba Bugesera (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports na Police FC zanganyije igitego 1-1 mu mukino wa shampiyona wabereye i Nyamirambo, abarayons baririmba Bugesera bibutsa abakinnyi ko bagomba kuyitsinda.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Police FC yari yakriye Rayon Sports mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25, umukino w’amakipe kugeza ubu yamaze gutakaza icyizere hafi ya cyose cyo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ikipe ya Police FC ni yo yabanje gufungura amazamu, ku gitego yatsinze ku munota wa 10 w’umukino gitsinzwe na Eric Rutanga, ku mupira yari ahawe na Iyabivuze Osée. Rutanga wahoze akinira Rayon Sports ntiyigeze agaragaza kwishimira iki gitego ahubwo yazamuye amaboko nk’usaba imbabazi abafana ba Rayon Sports.

Ku munota wa 15 gusa w’umukino, Rayon Sports yahise yishyura iki gitego gitsinzwe na Rudasingwa Prince, ku mupira yari ahawe neza na Mael Dindjeke umaze iminsi anafasha cyane iyi kipe.

Nyuma y’uyu mukino, nk’ibisanzwe abakinnyi bagiye gushimira abafana no gufatanya kuririmba indirimbo basanzwe baririmba nyuma y’umukino, abafana babikora baririmba izina Bugesera, mu rwego rwo kubibutsa umukino w’igikombe cy’Amahoro bafitanye mu cyumweru gitaha.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Police FC: Ndayishimiye Eric Bakame, Iyabivuze Osée, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Sibomana Abouba, Ngabonziza Pacifique, Nsabimana Eric, Ntirushwa Aimé, Twizeyimana Martin Fabrice, Hakizimana Muhadjiri na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Rayon Sports : Kwizera Olivier, Sekamana Maxime, Mujyanama Fidèle, Nsengiyumva Isaac, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Mugisha François, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot, Rudasingwa Prince na Mael Dindjeke.

AMAFOTO: Niyonzima Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka