Rayon Sports iguye miswi na Enyimba mu mukino ubanza

Rayon Sports inganyije na Enyimba yo muri Nigeria 0-0, mu mukino ubanza wa 1/4 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino ihererekanya neza, ku munota wa gatatu Manishimwe Djabel aza guhindura umupira mwiza, maze Muhire Kevin atera n’umutwe aryamye maze uca hanze.

Ku munota wa 8 w’umukino, Kevin yahaye umupira Manishimwe Djabel, nawe awuhindura kwa Caleb wawuteye neza n’umutwe umunyezamu awushyira hanze.

Manishimwe Djabel, Muhire Kevin na Niyonzima Olivier Sefu bakomeje kuzonga cyane ikipe ya Enyimba, ndetse ku munota wa 23 kuri koruneri yari itewe na Djabel, Muhire Kevin yateye umupira ukomeye uca hejuru y’izamu, aha naho abafana bari bahagurutse.

Ku munota wa 45, Rayon Sports yaje kubona Coup-Franc gusa Eric Rutanga mbere yo kuyitera hejuru y’izamu, yahawe ikarita y’umuhondo yatumye atazakina umukino wo kwishyura.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, n’ubwo Rayon Sports ariyo yabonye amahirwe menshi yo gutsinda.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yakomeje gushaka uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego, ariko umunyezamu wa Enyimba ababera ibamba.

Umukino wo kwishyura hagati na Rayon Sports na Emyimba, uzaba ku cyumweru tariki ya 23/09/2018 umukino uzabera kuri Stade ya Enyimba iheruka kuvugururwa, ikaba iherereye muri Leta ya ABA.

Mu mibare y’umukino, ikipe ya Rayon Sports yateye mu izamu amashoti 19 harimo arindwi umunyezamu yabashije gufata, itera na Koruneri 13, mu gihe Enyimba yateye amashoti 12, maze abiri aba ariyo agana mu izamu ndetse Bashunga Abouba abasha no kuyafata.

Mu gutindana umupira mu kibuga, Rayon Sports yawutindanye ku kigero cya 43%, naho Enyimba iwutindana kuri 57%, n’ubwo ku barebye umukino batemeranyije n’iyi mibare yatanzwe na CAF.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdul; Nyandwi Sadam, Eric Rutanga, Donkor Prosper Kuka, Mugisha François Master, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb

Enyimba yabanje mu kibuga
Enyimba yabanje mu kibuga

Enyimba Fc: Theophilus Afelokhai, Sunday Damilare, Ifeanyi Anaemena, Andrew Abalaogu, Oladutonye Isiaka, Oluwadamilare Moses Ojo, Ibrahim Mustapha, Osadiaye Joseph, Augustine Tunde Oladepo, Ikouwem Udo Utin, Wasiu Alalade

Muhire Kevin acenga abakinnyi ba Enyimba
Muhire Kevin acenga abakinnyi ba Enyimba
Bimenyimana Bonfils Caleb yagerageje uburyo bwinshi bwo gutera mu izamu
Bimenyimana Bonfils Caleb yagerageje uburyo bwinshi bwo gutera mu izamu
Manishimwe Djabel ari mu bazonze Enyimba
Manishimwe Djabel ari mu bazonze Enyimba
Theophilus Afelokhai wari wabereye ibamba Rayon Sports
Theophilus Afelokhai wari wabereye ibamba Rayon Sports
Manishimwe Djabel watanze imipira myinshi yashoboraga kuvamo igitego
Manishimwe Djabel watanze imipira myinshi yashoboraga kuvamo igitego
Theophilus Afelokhai wari wabereye ibamba Rayon Sports kumunyuzaho umupira byarananiranye
Theophilus Afelokhai wari wabereye ibamba Rayon Sports kumunyuzaho umupira byarananiranye
No mu kirere yabaga ahari
No mu kirere yabaga ahari

Andi mafoto kuri uyu mukino wakanda HANO

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

TURAYEMERA IZABIKORA .

Ngirima vincent yanditse ku itariki ya: 18-09-2018  →  Musubize

Imana isigaye yirirwa mu Rwanda ikanaharara abanyarwanda bakanayizindukana rayooooooooooo oyeeeee đź‘Šoyeđź‘Š oye đź‘Šoye

Mupenzi jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 16-09-2018  →  Musubize

Ahubwo nimwebwe mwanditse amakosa. Rayon ni 57% Enyimba ni 43 turabye ibyo CAF yasohoyo

Bite yanditse ku itariki ya: 16-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka