Rayon Sports igiye kwimurira muri CAF ikirego cyayo cyo gusohokera u Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza ko igiye kujyana ikirego cyayo muri CAF, nyuma yaho FERWAFA ibahaye umwanzuro batishimiye.

Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports itanze ikirego muri Ferwafa, aho yayisabaga guhindura umwanzuro yafashe w’uko u Rwanda ruzahagararirwa na APR FC ndetse na AS Kigali muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Nyuma yo gutanga iki kirego, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamenyesheje Rayon Sports ko imyanzuro yafashwe mbere ku makipe azasohoka ko kitazahinduka, bituma Rayon Sports ifata umwanzuro wo kwimurira ikirego cyabo mu mupzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.

Rayon Sports irifuza gusohokera u Rwanda muri uyu mwaka w'imikino
Rayon Sports irifuza gusohokera u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Nkurnziza Jean Paul, yadutangarije ko komite nyobozi ya Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro kwo kugeza iki kirego muri CAF

Yagize ati “Tugiye kwandikira abategura amarushanwa (CAF) tugaragaza ko ibyabaye harimo akarengane.”

Uko Rayon Sports yari yasobanuye ibyifuzo byayo mu ibaruwa bandikiye Ferwafa

Bwana Perezida, nkuko ibikombe byose byarimo gukinwa bigahagarara kubera ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19, ntimwari gufata umwanzuro mwemeza ko kitakinwe, bityo tukaba dusanga nkuko mu kugena ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo mutavuze ko Shampiyona itabaye ahubwo ikaba yarabaye igasozwa mbere y’imikino yose , no ku gikombe cy’Amahoro mwari kwemeza ko cyakinwe ariko ntikirangire maze mugafata umwanzuro mukagendera ko inama yatanzwe n’abanyamuryango mu nama yabaye nkuko twabivuze , kubera iyo mpamvu tukaba tubandikiye tubasaba guhindura umwanzuro mwafashe tukaba aritwe tuzasohokera u Rwanda mu buryo bukurikira:

1. Niba mwemeje ko imikino ihagarara nkuko mwabyemeje n’amarushanwa twarimo yose agasozwa mbere y’igihe, turasaba ko icyo gihe hazasohoka ikipe yari iya mbere ku rutonde rwa Shampiyona igasohokera u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikipe yari iya kabiri yazasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo nkuko byifujwe n’abanyamuryango mu nama yaduhuje, bitabaye ibyo,

2. Nkuko muvuga ko ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo ari iyatwaye igikombe giheruka cy’Amahoro kuko kitarangiye (saison 2018-2019), aho akaba ari naho mwashingiye mwemeza ko hazasoka AS de Kigali, ubwo iryo tegeko ryanakubahirizwa ku ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo kuko na Shampiyona itarangiye bityo tukaba aritwe twasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo kuko na Shampiyona itarangiye bityo tukaba aritwe tuzasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo kuko nitwe twari twatwaye ya
Shampiyona 2018-2019.

Mubigize mutyo tukaba dusanga mwaba muturenganuye."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewe njyewe sinkisoma inkuru za Rayon kuko mbona yarabaye byendagusetsa iyobukeye ntakuru iyivugwamo Sadate biramubabaza ngwirashaka gusohoka urakozegusa nayo warikugurira abakinnyi ibyokurya yashyire Caf

Augusti yanditse ku itariki ya: 17-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka