Rayon Sports igeze muri 1/4 nyuma yo gutsinda Atlabara

Ikipe ya Rayon Sports nayo yamaze kugera muri 1/4, nyuma yo gutsinda Atlabara yo muri Sudani y’Amajyepfo ibitego 2-0.

Ni umukino watangiye Saa moya n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho wari witabiriwe n’amagana y’abafana ba Rayon Sports bari buzuye Stade.

Ku munota wa 16 gusa, Rayon Sports yari yamaze gutsinda igitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu, ku mupira yari ahawe na Eric Iradukunda.

Jules Ulimwengu watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino
Jules Ulimwengu watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino

Umukino wenda kurangira, Bizimana Yannick wari ukinjira mu kibuga, umupira wa mbere yafashe yahise awuhereza Mugheni Fabrice, awuhindura mu rubuga rw’amahina Jules Ulimwengu ahita atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Atlabara FC

Khamis Daniel
Mutawakil Abdelkarim
Mustafa Salim
Yakub Adam
Buay Lam
Peter Sunday
Mandela Malish
Okena Pixy
Nelson Mandela
Jimmy Michel
Obeyono Philip Edisiri

Rayon Sports

Kimenyi Yves
Iragire Saidi
Rugwiro Herve
Iradukunda Eric Radu,
Rutanga Eric (c)
Nshimiyimana Amran
Mugheni Kakule Fabrice
Comodore Olokwei
Ciza Hussein
Iranzi Jean Claude
Ulimwengu Jules

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse,Byaba byiza rayon sports ikinishije abandi bakinnyi ifite batrakinishswa muri cecaf. match ya 3kuko byatuma abakinnyi bose bamenyerana; mbese bazaruhure ba jules ulimwengu na rutanga,kimenyi yves,..

hsengimana yanditse ku itariki ya: 10-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka