Rayon Sports idafite Karekezi yiteguye gukina igikombe cy’intwari

Ikipe ya Rayon Sports ngo yiteguye gukina irushanwa ry’intwari ritangira kuri uyu wa Gatandatu, n’ubwo ishobora kutazaba ifite Karekezi werekeje i Burayi

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro ni bwo hatangira irushanwa ryitiriwe intwari, rikazahuza amakipe yabaye ane ya mbere muri Shampiona ishize, arangajwe imbere na Rayon Sports yabaye iya mbere.

Abafana ba Rayon Sports bo ngo barifuza kwirebera ikipe yabo uko ihagaze
Abafana ba Rayon Sports bo ngo barifuza kwirebera ikipe yabo uko ihagaze

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Rayon Sports yakinaga umukino wa gicuti na Etincelles, umutoza wayo nyuma yaho yaje gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports atoza hari igihe ishobora kudakina iri rushanwa, kuko babona hari ingingo zishobora kubabangamira.

Muri izo ngingo, harimo kuba ngo hemewe kuzakina abakinnyi batatu gusa batarabona ibyangombwa bibemerera gukina Shampiona (Licences), aho Rayon Sports ifite abakinnyi benshi bari mu igeragezwa batarabibona, abandi batandatu bakaba baragiye muri CHAN.

Bamwmu bakinnyi ba Rayon Sports bari muri CHAN, gusa ngo yiteguye gukina
Bamwmu bakinnyi ba Rayon Sports bari muri CHAN, gusa ngo yiteguye gukina

Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa FERWAFA Prosper Ruboneza, yadutangarije ko hari amabwiriza agenda irushanwa abayobozi b’amakipe bumvikanyeho, ubu hakaba nta kipe yari yagaragaza ko harimo imbogamizi

Yagize ati "Nta kipe iragaragaza impungenge kuri draft yahawe, turacyategereje ibitekerezo byabo kugeza ubu nibiza tuzabyakira, amategeko ya nyuma ntabwo arashyirwa ku mugaragaro, uzaba afite icyo anenga cyangwa gikwiye kongerwamo aracyafite uburenganzira bwo kubikora"

Nyuma y'umukino wa Etincelles, Karekezi Olivier yahise yerekeza i Burayi
Nyuma y’umukino wa Etincelles, Karekezi Olivier yahise yerekeza i Burayi

Gusa amakuru atugeraho, aremeza ko ikipe ya Rayon Sports yiteguye kuzakina iri rushanwa, n’ubwo umutoza wayo Karekezi Olivier ashobora kutazaba ahari, kuko nyuma y’umukino wa Etincelles yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi, nyuma yo gusaba ikipe uruhushya.

Gahunda y’uko imikino izagenda

Umunsi wa mbere

20/01/2018 POLICE FC vs APR FC STADE AMAHORO (13:00)
20/01/2018 AS KIGALI vs RAYON SPORTS FC STADE AMAHORO (15:30)

Umunsi wa kabiri

27/01/2018 AS KIGALI vs APR FC STADE AMAHORO (13:00)
27/01/2018 RAYON SPORTS FC vs POLICE FC STADE AMAHORO (15:30)

Umunsi wa gatatu

01/02/2018 POLICE FC vs AS KIGALI STADE AMAHORO (13:00)
01/02/2018 APR FC vs RAYON SPORTS FC STADE AMAHORO (15:30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rayon izatwara irushanwa.

baptist yanditse ku itariki ya: 24-01-2018  →  Musubize

Byiza cyane ubwo Gikundiro izakina nonese bemeje ko hazakina abadafite license bangahe??muduhe kuri ayo mategeko agenga irushanwa

se7 yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

heheheheh reba ukuntu udukipe tudafite abafana ari two tuzajya dukina 13h heheheh wagirango ni za juniors zabanzaga gukina mbere ya seniors

#BORN_BLUE_DIE_BLUE , #LIVE_AND_DIE_BLUE we the #BLUES

king yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka