Rayon Sports icakiranye na AS Kigali muri Tombola y’igikombe cy’Amahoro 2019

Muri Tombola imaze kubera kuri Ferwafa, Rayon Sports yatomboye ikipe ya AS Kigali ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Amahoro

Ni Tombola yabaye ku mugaragaro aho hifashijwe uduseke twarimo amakipe yiyandikishije, maze abantu batatu bari batoranyijwe ari bo Eric Nshimiyimana, Kamanzi Kharim na Hadija ushinzwe umupira w’abagore muri Ferwafa.

Mu mikino 10 izakinwa mu bagabo, hazarokoka amakipe 10 aziyongeraho 6 mu yatsinzwe ariko yitwaye neza (Best Loosers) ubundi ahurire muri Tombola yindi ya 1/8.

Tombola imaze kubera kuri Ferwafa
Tombola imaze kubera kuri Ferwafa

Uko Tombola yose yagenze

Abagore bazakina mu matsinda

Itsinda A

1.As Kigali
2. Inyemera
3. AS Kabuye

Itsinda B

1. Rugende WFC
2. Kamonyi WFC
3. Scandinavia

Itsinda C

1. ES Mutunda
2. Gakenke
3. Bugesera WFC

Uko amakipe azahura mu bagabo

Tariki 04/06/2019

1. Hope Fc vs Gasogi
2. As Kigali vs Rayon Sports
3. Mukura vs Unity Fc
4. Interforce Fc vs Intare Fc
5. Sunrise Fc vs Espoir Fc

Tariki 05/06/2019

6. Gicumbi vs Police Fc
7. Vision Fc vs Bugesera
8. APR Fc vs Rwamagana
9. Etoile de l’Est vs SC Kiyovu
10. Marines vs Etincelles

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rayon sports izakijyana rwose As Kigali ni intumwa itagutumikira rwose.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka