Rayon Sports ibabaje Kiyovu ku gitego cyo ku munota wa nyuma (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyo ku munota wa nyuma

Ni igitego kigiyemo ku munota wa gatanu w’inyongera, kuri Coup-Franc itewe na Eric Rutanga, umukino uhita urangira Rayon Sports itsinze Kiyovu igitego 1-0.

Ni umukino wabanjirijwe no gutanga ubutumwa bw’urwego rw’umuvunyi bugamije gukangurira abantu kurwanya ruswa, nyuma haza gufatwa umunota wo kwibuka umwe mu bashinze Kiyovu Sports uheruka kwitaba Imana.

Saa kumi n’ebyiri n’iminota itandatu, ni bwo umusifuzi Samuel Uwikunda yari atangije umukino, amakipe yombi asanzwe ahangana atangira umukino urimo ishyaka ku mpande zombie.

Mu gice cya mbere cy’umukino, nta kipe yigeze ibasha kunyeganyeza inshundura, gusa amakipe yombi yagiye ahusha uburyo bwabaga bwabazwmo ibitego.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagiye akora impinduka, aho ku ruhande rwa rayon Sports bakuyemo Olokwei Commodore hakinjira Ciiza Hussein, naho Kiyovu ikuramo Twaizerimana Martin Fabrice wasimbuwe na Nsanzimfura Keddy, ndetse na Faisam Luhachimba wasimbuwe na Nizeyimana Claude Rutsiro.

Mu minota ya nyuma y’umukino Kiyovu Sports yahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Faisam Luhachimba yahaye Armel Gyslain wasigaranye n’umunyezamu wenyine, awuteye Kimenyi Yves awukuramo.
Rayon Sports nayo yabonye Coup-Franc ebyir zatewe na Eric Rutanga, ariko zose zinyura hejuru y’izamu.

Umusifuzi wa kane yaje kwerekana ko hongerwaho iminota itanu ngo umukino w’inyongera, maze ku munota wa nyuma myugariro wa Kiyovu akorera ikosa kuri Nizeyimana Mirafa, umusifuzi ahita atanga indi Coup-Franc.

Abafana b’impande zombi bahise bahaguruka kuko wari umunota wa nyuma, maze Eric Rutanga atera neza iyi coup-Franc ya Rayon Sports, umunyezamu Bwanakweli Emmanuel ashiduka inshundura zinyeganyeze.

Ubwo Eric Rutanga yari agiye gutera Coup-Franc ku munota wa nyuma
Ubwo Eric Rutanga yari agiye gutera Coup-Franc ku munota wa nyuma

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon Sports yahise inganya amanota na Police yatsinzwe na Muhanga, ikarushwa amanota atatu na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Iragire Saidi, Rugwiro Hervé, Commodore Olokwei, Nizeyimana Mirafa, Oumar Sidibé, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick, Michael Sarpong

Kiyovu Sports:Bwanakweli Emmanuel, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Mutangana Derrick, Tubane James, Onyacha Emmanuel, Ishimwe Saleh, Twizeyimana Martin Fabrice, Ghislain Armel, Tuyishime Benjamin, Faisam Luhachimba

Amafoto: Nyirishema Fiston

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Thank U Gikundiro.

Margo yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka