Rayon Sports: Hakizimana Adolphe aragaruka mu kibuga vuba

Abaganga ba Rayon Sports batanze ikizere ko umunyezamu Hakizimana Adolphe ugiye kumara ukwezi adakina ashobora kugaruka mu kibuga vuba.

Uyu munyezamu nyuma yo kuvunika ikiganza mu mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali tariki 12 Werurwe 2023 yagarutse mu kibuga tariki 1 Mata 2023 bakina na Police FC ariko yongera gutonekara ku munota wa 37 w’umukino ahita asimbuzwa aho kuva icyo gihe amaze gusiba imikino itatu.

Nyuma y’umukino ubanza wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 26 Mata 2023 umutoza Haringingo Francis yavuze ko Hakizimana Adolphe kuwa 24 Mata 2023 yari yongeye gutangirana imyitozo n’abandi ariko akongera gutonekara byatuye atagaragara mu bakinnyi bakinnye uyu mukino.

Ati “Yari yagarutse yari amaze iminsi akorana n’abashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi hanze y’ikipe, nyuma tumushyira mu myitozo ku kuwa mbere turakorana ngo turebe ko twaba turikumwe ariko arongera aratonekara.”

Umwe mu baganga ba Rayon Sports waganiye na Kigali Today yavuze ko uyu munyezamu atatonekaye bikomeye ndetse ko azagaruka mu kibuga vuba dore ko n’imvune ye ngo idakabije cyane ahubwo ari ukwanga kumwihutisha.

Ati”Ntabwo yatonekaye bikomeye kandi n’imvune ye ntabwo ikomeye ni uko twanga kumushyira mu byago ariko azagaruka vuba.”

Mu gihe Hakizimana Adolphe atari yagaruka mu kibuga Rayon Sports iri kwifashisha Hategekimana Bonheur nk’umunyezamu wayo ubanza mu kibuga ndetse n’umwungiriza we Twagirayezu Amani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka